Ibice bitandukanye bya Ukraine birimo Kyiv byongeye kuraswaho bikomeye n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru wa Ukraine, habyukiye urusaku rw’ibisasu. Abayobozi b’uturere two mu majyaruguru, mu burasirazuba no hagati muri Ukraine na bo bavuze ko twagabweho ibitero bya misile. Reuters yatangaje ko umwotsi wagaragaraga hejuru ya Kyiv nyuma y’iturika ry’ibisasu bigera ku 10 .

Umuyobozi w’umurwa mukuru wa Ukraine yavuze ko ibi bitero byakupye amashanyarazi n’amazi mu bice bya Kyiv.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza, Vitali Klitschko yanditse kuri Telegram ati: “Agace ka Kyiv nta mashanyarazi n’uturere tumwe na tumwe nta mazi nyuma y’ibitero by’u Burusiya.”

Umuyobozi w’akarere ka Kharkiv, Ihor Terekhov, yavuze ko uyu mujyi warashweho misile ebyiri zibasiye “kigo cy’ibikorwa remezo gikomeye”.

U Burusiya bwakajije umurego mu bitero bya misile mu byumweru bishize nyuma yo gushinja Ukraine kuba inyuma y’ituritswa ry’ikiraro gihuza Crimea n’u Burusiya.

Izi misile zije nyuma y’iminsi ibiri u Burusiya bushinje Ukraine igitero cya drone ku nkombe za Crimea. U Burusiya bwatangaje kandi ko bwahagaritse uruhare rwabwo mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo guha inzira amato atwara ibinyampeke avuye muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *