Abantu 1126 bakurikiranyweho gucunga nabi amafaranga ya leta

Sangiza iyi nkuru

Inzego za leta na Sosiyete Sivile ziyemeje guhuza imbaraga mu gucunga imari ya leta. Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu avuga ko hari amadosiye yamaze gushyikirizwa inkiko. Harimo abantu basaga 1126 bakurikiranyweho amafaranga y’u Rwanda miliyari 40.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nzego zabigaragaje zihereye ku nyingo yakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda-TI-Rw). Inyigo yakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza uko inzego za leta zakoresheje ingengo y’imari y’umwaka 2014-2015.
Iyo nyigo igaragaza ko leta imaze kugaruza umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1 na miliyoni 600 guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2010/2011, angana na 4.6% by’ayanyerejwe.
Nubwo hari ibimaze gukorwa mu gukurikirana abacunga nabi uwo mutungo, hari n’ibindi bikenewe kugirango asigaye agaruzwe, kandi iyo micungire mibi icike burundu.
Abasaga 840 bamaze guhamwa n’icyaha
Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu, Nyirurugo Jean Marie Vianney avuga ko abagera kuri 841 bamaze guhamwa n’icyaha ku buryo bwa burundu.
Ati “Imanza zabaye itegeko, ha handi Minisiteri y’Ubutabera ishobora gutangiza inzira zo kugaruza uwo mutungo ikagaruka, ni imanza 643 zirimo abantu 841 bahamwe n’ibyaha ku rwego rwa burundu,cyangwa imanza zabaye itegeko. Inkiko zabategetse kugarura umutungo ugera kuri miliyari 3 na miliyoni zirenga 386.”
Nyirurugo yerekana ko mu byiciro by’amadosiye bashyikirije ubucamanza harimo n’abakekwaho kunyereza amafaranga leta yari yageneye abatishoboye muri gahunda zayo zigamije kubavana mu bukene.
Ati “Mu myaka itatu ishize hari abantu bagera ku 107 ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko baregwa kurigisa umutungo muri za gahunda za VUP, Mituweli, Girinka n’ Ubudehe. Harimo kandi n’ibijyanye n’ifumbire ndetse n’amafaranga y’ imirenge SACCO. Abo bantu bakurikiranyweho miliyari 1 na miliyoni zirenga 549.
Amafaranga yanyerejwe harimo aya Mituweli asaga miliyoni 500, VUP asaga miliyoni 400, Girinka 200 na miliyoni enye muri gahunda y’ifumbire ya Nkunganire.
Transparency International Rwanda, isanga igihe kigeze ngo abayobozi bagize uruhare mu gucunga nabi umutungo n’imari bya leta, bahanwe ndetse n’udafite amikoro yo kuyishyura ashyirirweho ubundi buryo bwo kuyishyura.
Umuyobozi wayo, Ingabire Marie Immaculée ati “Twabitekerezaho hakajyaho n’imirimo nsimburagifungo, ku bantu batafite ubushobozi bwo kwishyura, kubera iki se bitakorwa?”
Yongeraho ko ubutabera budakwiye kurekura abaregwa inyereza bubita abere. Ati “Twe ntitwemera ko umuntu yagizwe umwere ku mutungo yakekwagaho kunyereza utatweretse aho wagiye.”
Amategeko, imbogamizi ikomeye
Ku bijyanye n’amategeko inzego za leta na sosiyete sivile bavuga ko hari ako akigaragaza icyuho mu gutuma umutungo wa leta ucungwa nabi.
Ingabire asanga iyo umukozi wa leta aketsweho kurya ruswa, cyangwa akoze amakosa, amategeko ateganya ko agomba kwandikirwa inshuro zigeze kuri eshatu, kandi mu gihe yaba akomeje kuyirya yazajya kugera ku rwego rwo kwirukanwa yarakoze ibara.
Kimwe na Ingabire, Nyirurugo nawe abona hari aho agomba guhinduka agafata ibititwaga icyaha bikaba ibyaha. Atanga urugero rw’aho usanga nta tegeko ririho rihana umuntu wahombeje leta biciye mu mushinga wizwe nabi.
Hari kandi n’amategeko n’amabwiriza usanga atagena ibihano ku cyaha runaka, agaragaza ko gukora ikintu runaka bibujijwe, ariko ntagaragaze igihano ku wayarenzeho.
Kugeza ubu, Leta imaze gufunga konti za banki z’abantu 23 bakekwaho ibyaha byo gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa leta. Hari kandi n’imitungo y’abantu nk’abo isaga 166 imaze gufatirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *