Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yamaze kwishyura Bizimana Daniel wamujyanye mu rukiko ideni ry’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 3,200,000 yavugaga ko yari yaramwambuye.
Bizimana aherutse gutangariza BWIZA ko ari umwe mu Dr Habumuremyi yari yarahaye sheki zitazigamiye; icyaha cyafungishije uyu munyapolitiki kugeza mu Kwakira 2021 ubwo yafungurwaga nyuma yo gutakambira Perezida Kagame.
Uyu muturage yasobanuye ko Dr Habumuremyi wari warasabwe kwishyura abo yambuye, we yari yaranze kumwishyura Frw 3,200,000, bituma ajya kumurega, asaba ubutabera kumwishyuriza, agahabwa inyungu n’indishyi.
Ikirego cya Bizimana cyarakiriwe, ndetse byari byitezwe ko araburanira na Dr Habumuremyi mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.
Bizimana yahamagaye BWIZA ku murongo wa telefone, ayimenyesha ko Dr Habumuremyi yamaze kumwishyura amafaranga ye yose. Ati: “Yatwishyuye yose. Nta deni na rimwe adusigayemo.”
Kwishyurwa kwa Bizimana kwatumye uru rubanza rwar ruteganyijwe kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 ruhagarikwa.

2 Responses
Dr Habumuremyi yamaze kwishyura uwamujyanye mu rukiko
Ni byiza cyane ko Ex-Prime Minister yishyuye amafaranga yose uwo wari wamureze mu rukiko none urubanza rukaba rwahanaguwe. Ahasigaye uwo munyarwanda (Dr. Habumuremyi) nibamuhe amahoro, nawe atuze, yubake ubundi buzima kandi ashimire Imana imuhora hafi. icyangombwa ni ubuzima naho ibintu birashakwa. Akeneye amahoro mu mutima we no mu ntekerezo Plz.