USA yavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na RDC, igira icyo ibasaba

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku kibazo cy’umutekano muke cyateje umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu byo muri Afurika.

Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 byabanje kwamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 na FDLR.

Biti: “US iramagana imirwano ya M23 muri RDC kandi yamaganye ububabare bw’abantu burimo kwimuka ku gahato n’imfu z’abasivili. Irashyigikira ko M23, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bihagarara.”

Ku kiganiro USA yagiranye n’aba bayobozi bo muri ibi bihugu, ngo yabasabye ko basubira mu biganiro by’ubuhuza. Ibi biro byabisobanuye biti: “Yavuganye muri iyi wikendi n’abayobozi bakuru muri RDC n’u Rwanda, ibasaba gusubukura ibiganiro n’ubuhuza mu karere.”

Iki gihugu gitangaje ko cyavuganye n’abayobozi bo muri ibi bihugu nyuma y’aho Ambasaderi Robert Wood wagihagarariye mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, aherutse gutangaza yeruye ko ingabo z’u Rwanda zifasha M23 kandi ngo rugomba kubihagarika.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *