Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Hon. Tete António wamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we João Lourenço wa Angola.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuri iki gicamunsi, nk’uko ibiro bye byabitangaje mu butumwa byanyujije kuri Twitter.
Ni ubutumwa buvuga ko “kuri iki gicamunsi Perezida Kagame yakiriye Hon. António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uri mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço wa Angola kuri uyu uyoboye ICGLR.”
Perezidansi y’u Rwanda ntiyigeze itangaza ibikubiye muri ubu butumwa.
Hon. Tete António yabonanye na Perezida Paul Kagame, mu gihe ejo ku Cyumweru yari i Kinshasa aho yabonaniye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi na we yashyikirije ubutumwa bwa Lourenço.
Perezida wa Angola yageneye Kagame na Tshisekedi ubu butumwa, nyuma y’amasaha make asabwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) gutegura ibiganiro ku ntambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Ni intambara yatumye iki gihugu kirushaho kwikoma u Rwanda, kugeza cyirukanye Vincent Karega wari ambasaderi warwo.
Mu itangazo kuri iki Cyumweru ryasohowe na Perezida wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat; bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Aba bombi basabye “impande zose bireba guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abasivili n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere.”
Macky Sall na Moussa Faki kandi basabye impande zihanganye kugana ibiganiro by’amahoro birangajwe imbere n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, banazisaba kuzitabira ibiganiro bya gatatu biteganyijwe i Nairobi, ku wa 4 -13 Ugushyingo 2022.
Ni ibiganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma ya RDC n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro, ariko bifitweho impungenge kuko RDC yeruye ko itagikeneye gushyikirana n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba.
M23 ku rundi ruhande ishinja Leta y’i Kinshasa kutubahiriza amasezerano bagiranye, cyane cyane mu ngingo zijyanye no kugarura amahoro mu burasurazuba bwa Congo, aho abaturage bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa kuva mu myaka myishi ishize.
Muri iri tangazo kandi, Perezida Sall na Faki bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya Luanda bigamije kugarura amahoro no kuzahura umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.
Aba bombi baboneyeho “guhamagarira Perezida Joao Lourenço gukomeza ubutumwa bwe nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda.”


