Ubuki, ubutunzi bw’umutiba, ni kimwe mu bintu bifitiye umubiri akamaro kenshi. Uko wabukoresha kose inyungu zabwo zirazwi neza mu bijyanye n’ubuzima, ubwiza, n’ibindi .
Ubuki bukorwa n’inzuki binyuze mu ndabyo cyngwaa iindi biti, ariko bukagira akamaro kanini mu mikorere y’umubiri wacu n’ubuzima muri rusange.
Hariho ubwoko bwinshi bw’ubuki, bwifashishwa mu buvuzi ukurikije ibyo buri wese akeneye, bikaba ari ngombwa gukoresha ubuki ku babishoboye kuko ari ingenzi nkuko tuza kubibona hepfo.
Reka turebere hamwe ibyiza 10 by’ubuki ku mubiri nk’uko tubikesha imbuga nka secretdemiel.com na domaine-chezelles.com
Ubuki bugabanya ububabare bwo mu muhogo
Kuva kera, ubuki buzwiho kuvura uburibwe bwo mu muhogo n’ubukonje. Mubyukuri, ubuki bufite ubushobozi bwo kurinda microbe no kurwanya infections ku ruhu, bufasha kandi kugabanya uburibwe bwo mu muhogo nko ku bantu barwaye angine.
Ubuki bworoshya inkorora
Iyo urwaye inkorora, ubuki bushobora kuba umuti mwiza cyane. Ubuki, twabonye ko bufite ubushobozi bwo kurinda microbe no kurwanya infections bwubaka urukuta rukingira umuhogo rugira uruhare mu guturisha inkorora. Ni byiza rero mu gihe urwaye inkorora, gufata ikiyiko kimwe cyangwa bibiri by’ubuki mu gihe ugiye kuryama kuko byagufashaa kuryama neza.
Ubuki bufasha kurwanya kubura ibitotsi
Kurya ubuki byongera gato urwego rwa insuline (umusemburo ufasha isukari kwinjira mu turemangingo tw’umubiri) hamwe na serotonine (umusemburo w’umunezero).
Mu mwijima, serotonine ihinduka melatonine (umusemburo ugenzura ibitotsi). Kugirango usinzire utuje, watekereza gufata nk’ikiyiko cy’ubuki wagifatira aho cyangwa ukacyongera mu cyayi kuko byagufasha gusinzira neza.
Ubuki bufasha igogorwa
Ubuki burimo imisemburo yoroshya igogorwa ry’ibiryo no gutembera mu mara. Mubyukuri, ubuki burimo igice cyiza cya fructose, isukari igera mu mara manini itigeze igogorwa kandi ikakurinda ikibazo cya constipation cyangwa ingorane zo kwituma. Ubuki kandi bufasha kugabanya ububabare bwo mu gifu bukarinda no kurwara umwijima.
Ubuki bukungahaye ku ntungamubiri
Birumvikana ko ubuki ari isukari. Ariko irimo antioxydants, vitamine n’imyunyu ngugu nka zinc, calcium, potasium cyangwa magnesium. Ubu bukungu mu bibugize biuha umwanya wihariye, bufatwa nk’indyo yuzuye.
Ubuki bukomeza ubudahangarwa bw’umubiri
Ubuki bwongera ubushobozi bwimikorere y’umubiri. Ni inshuti ikomeye irwanya indwara zose ziterwa n’ubukonje. Ubuki rero bufasha umubiri wacu kurwanya ibicurane. Intungamubiri zitandukanye na antioxydants zibigize birinda umubiri kandi bikongera imbaraga z’umubiri.
Ubuki bufasha abakora siporo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ubuki mbere y’umukino runaka byongera glucose cyangwa isukari mu mubiri bigafashaa uwabukoresheje kumaara igihe kirekire atananiwe kandi akoresha ingufu. Ubuki kandi bushobora gufasha umukinnyi kwisubizamo imbaraga yatakaje. Iyo rero ubufashe mbere y’umukino cyangwa imyitozo, bufasha gusohora imbaraga ziri mu mibiri mu gihe cyose uri bumare.
Ubuki bufasha gukira ibikomere
Gukoresha ubuki nk gukiza inkovu bishobora kumvikana nk’ibitangaje ariko ni umuti karemano kandi wihuta.
Mu by’ukuri, ubuki bwibitsemo ubushobozi bwo kurwanya microbe no kurwanya infections kandi ibi ni ingenzi mu kuvura ibisebe. Ubuki, cyane cyane ubuki bwa thime, bukoreshwa ku bikomere, ubushye, gutwikwa n’izuba bukaba bufite akamaro kanini mu kuvura vuba izo mpanuka z’uruhu.
Ubuki bufite inyungu ku ruhu
Kugira ngo wite ku ruhu rwawe, ugomba kugira uruhare mu kururinda kandi ubuki bwabigufahamo.
Uko uvanga ubuki mu byo wifashisha wita ku bwiza bwawe, niko uruhu rwawe ruzoroha kandi rugumane ubwiza bwarwo.
Ubuki bufasha uruhu kugumana aside ya pH kandi bikagabanya ibimenyetso byo gusaza. Hanyuma, ku bantu bafite uruhu rufite inenge, ubuki bukora ibitangaza mu kwoza imyenge no kugabanya uburibwe.
Ubuki ni umufasha w’umusatsi
Ubuki ni bwiza ku musatsi mwiza kandi no ku ruhu rwo ku mutwe. Bufasha kongera kugira umusatsi mwiza ushishe kandi woroshye. Ubuki bw’inzuki bufite ubushobozi bwo gukiza inkovu no kurwanya ibytuma uruhu rw’umutwe wawe rwuma, bityo bikagira inyungu ku kongera gukura kw’umusatsi.
Mu gusoza, reka tubabwire ko ibyiza by’ubuki uwabirondora atabivamo ariko ibyo twabashije kubakusanyiriza n’ibyo, uwaba azi n’ibindi yabidusangiza anyuze aho batangira comments.



2 Responses
Ibyiza 10 byo gukoresha ubuki ku mikorere y’umubiri no ku buzima muri rusange
Ubuki bwomora ubushye buvura ubugenda kanwa ku bana.Murakoze.
Ibyiza 10 byo gukoresha ubuki ku mikorere y’umubiri no ku buzima muri rusange
Ubuki bwomora ubushye buvura ubugenda kanwa ku bana.Murakoze.