Nyagatare: Hafashwe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe Magendu

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu karere ka Nyagatare, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda .

Uwitwa Nisingizwe Maria ufite imyaka 28 y’amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo yari yayahishe mu murima we uri hafi y’urugo mu mudugudu wa Rwimiyaga, akagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi myenda yafashwe ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage batuye muri uriya mudugudu.

Yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage bavuga ko hari amabaro y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu mu rukerera kandi ko abitse mu rugo rwa Nisingizwe. Hakozwe ibikorwa byo gusaka iwe, magendu ingana n’amabaro atatu y’imyenda ya caguwa iza kuboneka aho yari yayihishe mu murima w’amasaka uri hafi y’urugo rwe akaba yari yarengejeho ibyatsi hejuru. Yahise afatwa n’amabaro yose uko ari atatu ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba abantu kwirinda magendu n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, kuko budindiza ubukungu bw’igihugu, bityo bikagira n’ingaruka no ku iterambere ry’umuturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *