Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wizihirijwe muri B.K Arena

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yasanze gushyiraho iguriro bwite ry’abarimu (Mwarimu Shop) bidashoboka kuko byagorana cyane.

Ni igisubizo yahaye umwarimu wari umubajije niba igitekerezo cyo gushyiraho iri guriro cyaribagiranye, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.

Dr Ngirente yavuze ko basanze gushyiraho iri guriro bitashoboka, ikaba ari yo mpamvu guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera umushahara w’umwarimu.

Yagize ati: “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka. Twasanze igoye. Ndagira ngo mbabwize ukuri mu nama nk’iyi ngiyi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”

Uyu muyobozi yakomeje ati: “Igituma twongeje umushahara muri promotion mwabonye, ni uko twari twabanje gutekereza Mwarimu Shop, tuza gusanga igoye kuyikora mu Rwanda, turavuga tuti kugira ngo ubuzima bwe bugende neza, reka ducungire ahubwo ku mushahara, tuwongere, ahahire ahasanzwe ariko yabonye agashahara kegeye hejuru.”

Guverinoma yongereye umushahara wa mwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye tariki ya 1 Kanama 2022. Wongejwe ku kigero cya 40 na 88%.

Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wizihirijwe muri B.K Arena
Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihirijwe muri B.K Arena

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka
    Turashimira guverinoma y’u Rwanda iha agaciro mwarimu. Izakomeze no kumworohereza kubona driving license ya moto. Murakoze.

  2. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka
    Turashimira guverinoma y’u Rwanda iha agaciro mwarimu. Izakomeze no kumworohereza kubona driving license ya moto. Murakoze.

  3. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka
    bibaye byiza nkanwarimu yakoroherezwa kubona uruhushya nibura rwa moto

  4. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka
    bibaye byiza nkanwarimu yakoroherezwa kubona uruhushya nibura rwa moto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *