Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ndetse n’abacuruzi bo ku Cyambu cya Nakiwogo mu Karere ka Wakiso batunguwe ndetse bagwa mu nkantu nyuma yo kubona umusirikare wabarizwaga mu mutwe w’ingabo zirwanira mu Kirere mu gihugu cya Uganda yiyahura mu kiyaga cya Victoria ku mpamvu zidasobanutse ubwo yari kumwe nabo mu bwato.
Abagenzi bari kumwe na Kaporali Erisa Mbisa mu bwato bavuze ko yasimbutse akinaga mu Kiyaga ubwo bari berekeje I Buwaya urugendo barugeze hagati .
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nakiwogo , ASP Charles Lubaale yabwiye Umunyamakuru wa Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko babashije kumenya imyirondoro y’uyu musirikare wiyahuye nyuma yo kwifashisha ibyagimbwa na telefone ye igendanwa yari yasize mu gikapu cye cyari mu bwato.
Lubaale akomeza avuga ko muri iyi Telefone ya Erisa basanzemo numero y’uwitwa Meddy Dawna aho baje kumuhamagara akaba ariwe ubabwira ko uwiyahuye yari mugenzi we ndetse ko bari baroherejwe hamwe ku birindiro by’ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere biri Entebbe aho bari abakanishi b’indege.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily Monitor ivuga ko ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe,2017, umurambo wa Erisa wabaga utaraboneka aho umutwe w’abapolisi barwanira mu mazi wari ugishakisha ufashijwe n’abarobyi bo muri iki kiyaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *