Yahisemo kwiyahura nyuma yo kwisanga amafaranga y’ishuri yahawe yarayamaze

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, Denis Tuke, w’imyaka 20, ukomoka mu Karere ka Pallisa mu gihugu cya Ugaanda, biravugwa ko yiyahuye nyuma yo gukoresha nabi amafaranga y’ishuri yari yahawe y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu angana na miliyoni 1.2 y’amashilingi .

Umuvugizi wa polisi ya Busoga y’Uburasirazuba, Diana Nandaula, yavuze ko nyakwigendera yakoresheje inzitiramubu kugira ngo yimanike nyuma yo gusabwa n’ubuyobozi bw’ishuri gutaha akajya kuzana amafaranga y’ishuri.

Nandaula yavuze ko nyakwigendera yasize ibaruwa, amenyesha ubuyobozi bw’ishuri ko yahawe amafaranga ariko akayacunga nabi.

Mu kiganiro kigufi kuri telefoni avugana na Daily Monitor, Nandaula yagize ati: “Yanditse ibaruwa isaba imbabazi ishuri kubera kurya ayo mafaranga maze asubira muri dortoir, abona inzitiramubu arimanika.”

Nandaula yongeyeho ko umurambo wavumbuwe n’abanyeshuri bari basubiye muri dortoir kugira ngo basangire.

Ati: “Amakuru abanza yerekana ko umunyeshuri yimanitse ariko nka Polisi tugomba gukomeza iperereza kugira ngo tumenye icyateye urupfu.” Yongeyeho ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Nakavule mu Karere ka Iganga kugira ngo ukorerwe ibizamini.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Iganga, Baker Kasadhakawo, yababajwe n’ibyabaye maze asaba ababyeyi kureka guha abana amafaranga y’ishuri ngo bayashyire kuri banki kuko amafaranga atera ibishuko.

Yasabye kandi abayobozi b’ibigo gushyiraho uburyo bwo kugera ku babyeyi mu gihe havutse ibibazo bijyanye n’amafaranga yakoreshejwe nabi n’abanyeshuri kugira ngo bagirane amasezerano yo kwishyura aho kubohereza mu rugo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *