Myanmar: Umunyapolitiki w’imyaka 52 yakatiwe imyaka 173 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu gihugu cya Myanmar kiyobowe n’abasirikare rwahaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 148 uwahoze ari umudepite mu ishyaka riharanira demokarasi (NLD) ryavuye ku butegetsi, kiyongera ku kindi gihano yari yarahawe ubu Win Myint Hlaing w’imyaka 52, akaba agomba kumara imyaka 173 muri gereza.

Iki gihano cyahawe ku wa Mbere Win Myint Hlaing nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’iterabwoba, bigaragara ko ari cyo gihano kirekire cyane cyahawe umwe mu bagize guverinoma ya Aung San Suu Kyi ndetse n’ishyaka rya NLD kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri Gashyantare 2021.

Ku wa Mbere, urukiko rwo mu karere ka Magway ruherereye nko mu bilometero 480 mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’ubucuruzi, Yangon, rwasanze Win Myint Hlaing ahamwa n’ibyaha umunani yari akurikiranyweho bifitanye isano n’iterabwoba maze rumukatira imyaka 148, nk’uko umuntu wakurikiranye uru rubanza utifuje kumenyekana kubw’umutekano we yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika.

Uyu muntu yavuze ko Win Myint Hlain yari yaramaze guhamwa muri Werurwe, Mata na Kamena n’ibyaha bitanu birimo gushishikariza iterabwoba n’iterabwoba, akaba yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Uyu muntu yongeyeho ko bimwe mu byaha Win Myint Hlain yahamijwe byinshi byabaye igihe yari asanzwe ari muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *