Rwanda:Abaturage barinubira umusoro bakwa ku butaka utajyanye n’ubushobozi bwabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batandukanye bakomeje kugaragaza ko batishimira umusoro batanga ku butaka ahanini utajyanye n’ubushobozi bwabo ndetse ukaba ntaho uhuriye n’ibyo babusarura mo.
Bamwe mu baturage bemeza ko usanga basoreshwa amafaranga menshi kandi wajya kureba ibihingwa kuri ubwo butakaba cyangwa ibindi bibukorerwago ugasanga bitandukanye kure bityo bakaba basaba ko gusoreshwa byajye bijyana n’ubushobozi bw’umuntu cyane cyane hagendewe ku musarura utangwa n’ubutaka asorera.
Umuturage wo muri Rutonde mu Karere ka Rulindo avuga ko hari abaje gupima ubutaka bwe nyuma yajya gusora ayo yari asanzwe asora agasanga yarazamutse .
Umucekuru witwa Sara wo mu Mududu w’Urirembo , Akagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo afite ubukata bwa Hegitari 3 buhinzemo intsina,imyumbati n’amateke , avuga ko arimo Leta ikirarane cy’amafaranga ibihumbi 300 kandi muri iyi sambu nta n’ibihumbi 50 akuramo.
Ati’’ Ubu biransaba kugirishaho agapande kugira ngo nishyure uwo mwenda ‘’
Muri aka gace Sara atuyemo bakaba bishyuza amafaranga y’u Rwanda 30 kuri Metero kare imwe.
Ku rundi ruhande ariko Umunyamategeko,Me Kagabo Venuste mu kiganiro ‘ Ubutaka Bwacu ’ gica kuri Radio Isango Star akaba yaravuze ko umusoro w’ubutaka ushingirwa ku gishushanyo mbonera cy’Akarere n’agaciro k’ibikorwa biba byaragenewe aho hantu.
Ni ukuvuga ngo niba ubutaka bwaragenewe kubakwamo imiturirwa imisoro izaba iri hejuru kurusha ububa bwaragenewe kubakwamo amazu asanzwe.
Abaturage bishyurira ibyangombwa badafite
Abaturage bakurikiye iki kiganiro bagaragaza ko iyo Leta ihinduye icyo ubutaka bwagenewe batabona icyangombwa gishya ariko umusoro bagasabwa umusoro wiyingereye.
Ikindi abaturage bavuga ni iyo mu isambu haciye umuhanda usanga bakomeza bakomeza gusorera ubuso buba bwaratwawe nawo.
Sibyo gusa ngo ahashingwa amapoto usanga ubuso bwakoreshejwe bakomeza kubusorera kandi batakibukoresha.
Bakaba basaba ko niba ubutaka buhinduriwe ikigomba kubukorerwamo bajya bahabwa ibyangombwa bishya bijyanye n’imisoro mishya baba bagiye kwishyuzwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *