Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ku Banyekongo baherutse kwigaragambiriza ku mupaka, bagatwika ibendera ry’u Rwanda ndetse bagatera amabuye ku butaka bwarwo, barushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Tariki ya 31 Ukwakira 2022 ni bwo Abanyekongo bazindukiye mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rubavu, bamagana M23 yari imaze iminsi yigarurira ibice by’ingenzi muri Rutshuru, bashinja u Rwanda kuyifasha.
Muri iyi myigaragambyo, Abanyekongo bagaragaye bafite ibyapa birimo ubutumwa bwibasira u Rwanda na Perezida Kagame, ndetse hari n’abatwikiye ku mupaka ibendera ry’iki gihugu bivugwa ko bakuye ku biro by’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.
Gutwika ibendera ry’u Rwanda byanabaye ubwo Abanyekongo batuye i Goma bigaragambyaga muri Nyakanga 2022. Icyo gihe banashatse kwinjira mu karere ka Rubavu ntibyabakundira, bahatera amabuye.
Gen. Kabarebe ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ikoranabuhanga, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, yafashe umwanya wo kubaganiriza ku miterere y’ikibazo cyo muri RDC cyakuruye umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Kuri iyi myigaragambyo yaranzwe n’ibikorwa byibasira u Rwanda nko gutwika ibendera no gutera amabuye ku butaka bwarwo, uyu musirikare yavuze ko ari ibikorwa by’abasazi bitatuma rujya mu ntambara n’ikindi gihugu.
Yagize ati: “Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo u Rwanda rwajya mu ntambara kubera ko Abanyekongo bateye ibuye ku mupaka cyangwa batwitse idarapo. Turwana intambara zifite impamvu, ntiturwana iz’ubushotoranyi.”
Gen. Kabarebe yakomeje agira ati: “Ntabwo urwanya umusazi, ahubwo uramwihorera ariko nyine ukamushyiriraho akagozi atagomba kurenga. Intamabara utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane. Wajya mu ntambara kurwana n’umusazi? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”
Kuri Gen. Kabarebe, ntabwo u Rwanda rwajya mu ntambara bitewe n’uko abo mu kindi gihugu barutwikiye ibendera cyangwa bateye ibuye ku butaka bwarwo, ahubwo ngo rurwana izirurengera.

10 Responses
General Kabarebe yavuze ku Banyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda
UVUZEIJAMBO
RYABAGABO
IYONINAMAWADUHAYE
AHUMBOTURWANE
INTAMBARAYOKWITE
ZAIMBERE

Bakeneye umwarimu uhamye kandi w’umunyakuri utarimbata ya ruswa. Agakora nk’uwikorera

Rdc bakeneye impindur’amatwara idasanzwe, bakigishwa gukora (nkore bandebereho) aho gushaka ubuzima bgoroshye gusa. Iyo ukenera ubuzima bgoroshye udashora amaboko bigutera kuba igisambo. Arinayo ntandaro yo kwirukana bagenzi babo muri kavukire ngo n’abanyarwanda.

Biragoye kweruru ukagaragaza ko utumva ibintu kimwe n’umuntu w’ intararibonye akaba umuhanga ku bijyanye n’ urugamba nka KABAREBE.
Ariko njye nderuye. Mbitewe n’ amateka yacu twe bene kanyarwanda ibirango by’ Ingoma NGABE ariyo yacu twese ni ibyo gutinywa no kubahwa na buri wese.uwadutwikiye ibendera yasuzuguye abanyarwanda twese.
Uwo akwiye kurwanywa mu buryo bwose bubaho n’ubuzabaho.
Imbeba irya umuhini yotorera isuka kd ngo uwakubise inka aba ashaka SEBUJA.