Leta y’Ubudage ifite abimukira basaga miliyoni imwe, ibi ibibona nk’ikibazo gikomeye ko aba bantu ari benshi mu muco wabo. Yabashyiriyeho urubuga rwa internet rw’umwihariko bazajya baboneraho inama zo kuzuza amabanga y’urugo.
Uru rubuga ruriho inyigisho, uburyo umugabo akoramo imibonano mpuzabitsina n’umugore we ndetse n’andi mabanga yo kunoza iki gikorwa. Ibi ngo bizajya bifasha indaya, abakeneye kwiga pozisiyo nziza zo gutera akabariro, amafoto na video zizajya zibafasha,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwafunguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwigisha iby’ubuzima. Basaba cyane cyane abirabura barongora abagore b’abazungu kuzajya babanza gusoma urwo rubuga, bakabanza kumenya uKo bazajya bitwara mu buriri.
Uru rubuga kandi ngo rwashyizweho bitewe n’ibibazo byagiye bigaragara aho abasore b’abirabura bishimira kurongora abagore b’abazungu, ugasanga ntibahuza ku muco, ahanini ugasanga umusore arongoye umugore amubababaza.
Nk’uko bitangazwa na 7sur7, urwo rubuga ruri mu ndimi 13, rwafunguwe ku bufatanye bw’Ubudage n’ikindi kigo cyo mu Bubiligi gishinzwe Ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


