Haaland yavuze ikipe y’igihugu cya Afurika abona izitwara neza mu gikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Erling Haaland ukinira Manchester City yo mu Bwongereza, yatangaje ko aha amahirwe ikipe y’Igihugu ya Sénégal yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kibura iminsi ibarirwa ku ntoki kigatangira.

Uyu munya-Norvège umaze gutsindira Man City ibitego 22 mu mikino 17 amaze kuyikinira kuva ayigezemo, ni umwe mu bakinnyi b’amazina aremereye batazakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Erling Haaland aganira na Televiziyo ya Super Sport, yatangaje ko Sénégal ari yo kipe ya Afurika aha amahirwe yo kwitwara neza nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2022.

Ati: “Ni ikipe ikomeye kandi bafite abakinnyi benshi bakomeye. Ndatekereza rero ko Sénégal ari yo izitwara neza kurusha abandi.”

Sénégal iritegura kujya mu gikombe cy’Isi ifite abakinnyi bakomeye isanzwe igenderaho, barimo Sadio Mané usanzwe akinira Bayern Munich mu Budage, Idrissa Gana Gueye wa Everton yo mu Bwongereza, cyo kimwe na myugariro Kalidou Koulibaly n’umunyezamu Edouard Mendy bombi bakinira Chelsea.

Mané ugomba kuba ayoboye ubusatirizi bwa Sénégal muri Qatar ni we watsinze Penaliti yahesheje iyi kipe Igikombe cya Afurika muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo bagitwaraga Misiri kuri Penaliti.

Iyi Sénégal kuri ubu iherereye mu tsinda rya kabiri mu gikombe cy’Isi isangiye n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi, Ecuador na Qatar.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Haaland yavuze ikipe y’igihugu cya Afurika abona izitwara neza mu gikombe cy’Isi
    Mugemuduha.amakurumeza

  2. Haaland yavuze ikipe y’igihugu cya Afurika abona izitwara neza mu gikombe cy’Isi
    Mugemuduha.amakurumeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *