skynews-mount-kilimanjaro-glacier_5952784.jpg

Urubura rwagiraga Kilimanjaro ahantu nyaburanga rushobora kuzaba rwazimiye mu 2050

Sangiza iyi nkuru

Urubura rutwikiriye imisozi UNESCO yashyizwe mu murage w’Isi nka Yellowstone na Parike y’igihugu ya Kilimanjaro rushobora kuzaba rwashizeho burundu mu 2050, nk’uko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryaburiye kuri uyu wa Kane, risaba abayobozi kwihutira gutabara ahasigaye .

Iyi miburo yakurikiranye n’ubushakashatsi bwakozwe ku rubura 18,600 rutwikiriye ahantu 50 ndangamurage w’Isi, kuri kilometero kare 66.000, aho bwasanze kimwe cya gatatu cyarwo aho hantu rushobora kuzimira nk’uko iyi nkuru duesha The Nation ivuga.

skynews-mount-kilimanjaro-glacier_5952784.jpg

UNESCO yavuze ko ubushakashatsi “bwerekana ko urubura rwagiye rusubira inyuma ku buryo bwihuse kuva mu 2000 kubera imyuka ihumanya ikirere ya CO2, yarushijeho gutera ubushyuhe.”

UNESCO yasobanuye ko toni miliyari 58 z’urubura buri mwaka zirigita, ruhwanye n’amazi yose hamwe akoreshwa buri mwaka mu Bufaransa na Espagne, kandi ni byo byagize uruhare runini mu kuzamuka kw’inyanja ku Isi.

UNESCO yagize ati: “Urubura muri kimwe cya gatatu cy’umurage w’Isi ungana na 50 rwakatiwe kuzaba rwazimiye mu 2050, hatitawe ku mbaraga zo kugabanya ubushyuhe bwiyongera.”

maxresdefault-27.jpg

Ikomeza igira iti “Ariko biracyashoboka kurokora urubura mu bice bibiri bya gatatu bisigaye niba izamuka ry’ubushyuhe ritarenze 1.5 ° C ugereranije n’igihe cyabanjirije inganda.”

Ibihugu byiyemeje kugumisha ubushyuhe ku Isi kuri dogere selisiyusi 1.5 hejuru y’urugero rwa mbere y’inganda, nubwo nta cyizere gihari ukurikije uko inganda ziyongera n’ibyuka bihumanya ikirere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *