Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yiteguye gushyiraho guverinoma mu minsi 28 no gushyira ikimenyetso ku igaruka rye ku butegetsi ritangaje, nyuma y’aho Yair Lapid wari kuri uyu mwanya yemeye ko yatsinzwe amatora .
Benjamin “Bibi” Netanyahu ni umunyapolitiki ukomeje kwandika amateka muri Israel kuko agiye kuyobora ari ku nshuro ya gtatu agarutse ku butegetsi. yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere kuva mu 1996 kugeza mu 1999, abusubiraho mu 2009 kugeza mu 2021, none nyuma y’umwaka umwe abugarutseho.
Ihuriro riyobowe na Benjamin Netanyahu, ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko, cyangwa Knesset, ifite imyanya 120, bituma uyu muntu utavugwaho rumwe asubira ku butegetsi.
Ibyavuye mu matora bya nyuma byatangajwe ku wa Kane byerekana ko Netanyahu n’inshuti ze, benshi muri bo batagaragaraga cyane muri politiki ya Israel mu myaka mike ishize, batsindiye imyanya 64 mu nteko ishinga amategeko y’imyanya 120, aho imyanya 32 muri yo ijya mu ishyaka rya Netanyahu, Likud.
Ku wa Gatatu, igihe amajwi agera kuri 85 ku ijana yari amaze kubarwa, Netanyahu yari yabwiye abamushyigikiye ko “bari hafi gutsinda cyane,” anasezeranya ko bazashyiraho “guverinoma ihamye y’igihugu” nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Abamurwanya mu ihuriro ryari ku butegetsi, riyobowe na Yair Lapid, minisitiri w’intebe uriho, ryatsindiye imyanya 51, indi myanya isigaye iba iy’ishyaka rito ry’Abarabu ridafite aho ribogamiye.
Kuri uyu wa Kane ushize, ibiro bya Lapid byashimye Netanyahu anategeka abakozi be gutegura ihererekanyabubasha.


