Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Hakizimana Xaverine utuye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, arashinja umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda.

Hakizimana avuga ko yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari yagiye gukorera igitaramo iwabo mu itorero ADEPR, umudugudu wa Nyarugari muri Paruwasi ya Gishari, barakundana, bigera aho amutera inda, babyarana umwana w’umuhungu.

Uyu mugore mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, yasobanuye ko mu gihe yari atangiye gukundana na Byosebirashoboka, yari afite akazi kandi ngo yari yarizigamiye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.

Yasobanuye uko yamuteye inda, ati: “Ndagenda kumusura aho acumbitse i Gasogi, byabaye ngombwa ko turyamana uwo munsi, hanyuma nyuma y’iminsi mikeya, nza gusanga ntwite. Maze gusanga ntwite, mugezaho uko byagenze, arabyakira ariko arambwira ati ‘ya gahunda twari dufite yo gukora ubukwe nta bushobozi mfite, nta mafaranga mfite, ntabwo byakunda’.”

Reba ikiganiro cyose mu buryo bw’amashusho

Icyo gihe [hari mu mwaka w’2020], Byosebirashoboka ngo yasabye Hakizimana ko babana mu ibanga nk’umugore n’umugabo, kugira ngo umurimo we w’ivugabutumwa udahungabana, barabikora ndetse bacumbika i Nyagasambu, ariko umuhanzi akomeza gukodesha n’inzu y’i Gasogi yateganyaga “gukoramo studio”.

Hakizimana yatangaje ko yishyuraga mu mafaranga ye ubukode bw’inzu y’i Nyagasambu, iy’i Gasogi kandi ngo yanafashije Byosebirashoboka kubaka inzu ye yamubwiraga ko yubakaga mu karere ka Ngororero.

Uyu mugore uvuga ko yabyaye umwana we na Byosebirashoboka muri Werurwe 2021, yasobanuye ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze gucogora, ari bwo uyu muhanzi yatangiye kujya amwirengagiza, urukundo rwabo rutangira gukonja.

Nyuma ya Covid-19 ngo ni bwo uyu muhanzi yamusize burundu, amaze “kumumaraho amafaranga yose” yari afite kugeza ubwo uyu mugore atakibasha kwiyishyurira ubukode bw’inzu i Nyagasambu kuko ngo arimo ibirarane by’amezi atatu.

Yagize ati: “Muri make Covid-19 yagiye kurangira amafaranga yose asa n’amaze kunshiraho kubera gukora ibyo byose, kandi we nta kazi afite, aho irangiriye mu gihe twagafatanyije, yahise agenda, agenda asa n’aho igishoro kimaze kunshirana n’ubwizigame bwose nari mfite mbumumariye, agenda agiye.”

Hakizimana avuga ko Byosebirashoboka yamubwiye ko nta gahunda afite yo kumugira umugore, ngo ahubwo akeneye umukobwa w’isugi baberanye nk’umuntu w’icyamamare.

BWIZA yahamagaye uyu muhanzi ku murongo wa telefone, imubaza niba azi Hakizimana, asubiza ko atamuzi, imumenyesheje ko yabonye amafoto agaragaza bombi bari kumwe, asubiza ko ari umuntu ufite umugambi wo kumusebya.

Uyu muhanzi yagize ati: “Nta we nzi. Amafoto se ko tuba turi kumwe n’abantu benshi, umuntu yajya arobanura ngo abantu bari kumwe n’abo batari kumwe? Iryo aba ari iteshamutwe, ni uwo guteza urubwa. None se aho ni mu rukiko? [akubita igitwenge] Ubwo ni ubutekamutwe, ntabwo muzi, niba ananzi ariko njye ntabwo muzi.”

N’ubwo Byosebirashoboka yabiteye utwatsi, Hakizimana Xaverine avuga ko afite ibimenyetso birenze amafoto, bigaragaza ko bakundanye, kandi ngo bamwe mu bagize umuryango we, inshuti ndetse n’abo bari baturanye i Nyagasambu baba abatangabuhamya babyo.

Uyu mugore arasaba uyu muhanzi kumusubiza amafaranga mu yo yamwambuye kugira ngo yikure mu bukene bwatumye abura ubushobozi bwo kwishyura ubukode, kandi yite kuri uyu mwana “wabo”.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
    Ahahahhh ndumva bisekeje rwose ????????????????????

    1. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
      Ntabwo bisekeje birababaje kumuntu uvuga ubutumwa mundirimbo. Niba arukuri imana imugereho babonane.(izamwanike)

      1. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
        MUBINYAMAKURU SI MU NKIKO . JYA MURUKIKO USHAKE UBURENGANZIRA BWUMWANA , NAHO WOWE MUTARASEZERANYE NTA CYO MWAVUGANA . KANDI BENE NKABO BAREZE.

      2. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
        MUBINYAMAKURU SI MU NKIKO . JYA MURUKIKO USHAKE UBURENGANZIRA BWUMWANA , NAHO WOWE MUTARASEZERANYE NTA CYO MWAVUGANA . KANDI BENE NKABO BAREZE.

    2. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
      Ntabwo bisekeje birababaje kumuntu uvuga ubutumwa mundirimbo. Niba arukuri imana imugereho babonane.(izamwanike)

  2. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
    Ahahahhh ndumva bisekeje rwose ????????????????????

  3. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
    Ariko Ni ryari abakobwa/abagore bazacika ku ngeso yo gutega akanyobwa? Iyo babonye umusore/umugabo bakamukunda bakoresha uburyo bushoboka bwose harimo kumuha udufaranga duke aba afite kandi nawe adukeneye, kumwikushinjaho kugeza baryamanye yabona amuteye inda ya mafaranga yahaga was musore akayahagarika ati ubu ndagufatishije ahubwo nawe yampe. Umusore yayabura umukobwa akajya kumutaranga. Nonese nkubu nkuyu yajyaga gusura umukozi w’Imana muri ghetto yumva ashaka iki? Yigeze avugako yamwibye amafaranga se? Wapi. Yigeze avugako se yamufashe ku ngufu? Wapi. Icyo nicyo bita gutega akanyobwa rero. None umusore arikanguye abonye bitavamo yiciraho kuko service yatswe yarayitanze. None umugore ibinyamakuru abimajije amaguru. Ubundi hababaje uwo mwana wavukiye muri ayo mafuti. Naho nyina we rwose sinamwumva kuko iyo ndwara ireze.

  4. Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
    Ariko Ni ryari abakobwa/abagore bazacika ku ngeso yo gutega akanyobwa? Iyo babonye umusore/umugabo bakamukunda bakoresha uburyo bushoboka bwose harimo kumuha udufaranga duke aba afite kandi nawe adukeneye, kumwikushinjaho kugeza baryamanye yabona amuteye inda ya mafaranga yahaga was musore akayahagarika ati ubu ndagufatishije ahubwo nawe yampe. Umusore yayabura umukobwa akajya kumutaranga. Nonese nkubu nkuyu yajyaga gusura umukozi w’Imana muri ghetto yumva ashaka iki? Yigeze avugako yamwibye amafaranga se? Wapi. Yigeze avugako se yamufashe ku ngufu? Wapi. Icyo nicyo bita gutega akanyobwa rero. None umusore arikanguye abonye bitavamo yiciraho kuko service yatswe yarayitanze. None umugore ibinyamakuru abimajije amaguru. Ubundi hababaje uwo mwana wavukiye muri ayo mafuti. Naho nyina we rwose sinamwumva kuko iyo ndwara ireze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *