Goma: Umurambo wa Muhima ugaragaza iyicwarubozo wasanzwe hafi ya Hotel Colibris

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umugabo, Muhindo Muhima bakundaga kwita Capitaine uri mu kigero cy’imyaka 30 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Ugushyingo 2022 wagaragaye hafi ya Hotel Colibris mu Mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

Ibimenyetso byagaragaye ku murambo wa Muhindo Muhima bigaragaza ko yapfuye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo nk’uko byemezwa n’abantu ba mbere babonye umurambo.

Iyi nkuru dukesha Kivumorningpost ivuga ko amafoto ya mbere agaragaza ko amaboko ye yari aziritse. Ibi bikaba byatunguye abatuye mu Mujyi wa Goma kugeza ubu bataramenya impamvu yihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Iyi nkuru ariko ikaba yibutsa ko ibyaha bya hato na hato bimaze iminsi bigaragara mu Mujyi wa Goma hakiri kare kwemeza ko byahosha vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *