Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant ba Ofisiye barenga 500 nyuma yo gusoza amasomo abategurira kwinjira muri RDF.
Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ho mu karere ka Bugesera.
Ba Ofisiye binjiye muri RDF ni 568, barimo abakobwa 53. Aba ba Ofisiye bari mu byiciro bibiri birimo icy’abanyeshuri 93 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare bayafatanyije n’aya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu.
Ikindi cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 475 bize umwaka umwe amasomo yerekeye inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Ni icyiciro kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 277 ndetse n’abari abasivile 198 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Uyu muhango kandi wanarahirijwemo ba Ofisiye 24 baheruka gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu birindwi by’inshuti z’u Rwanda. Aba barimo na Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida Paul Kagame, basoje amasomo mu bihugu birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye, yashimiye ba Ofisiye binjiye muri RDF ku kuba baritwaye neza mu masomo baherewemo ubumenyi n’ubushobozi butandukanye, ashimangira ko icyo bashakaga bakigezeho.
Yakomeje agira ati: “Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije kandi mukaba mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w’igihugu n’amajyambere y’abagituye.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye abinjiye muri RDF ko Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano warwo ko kujya mu mwuga binjiyemo bisobanuye ko bagomba kurinda igihugu n’abagituye, ndetse n’amajyambere baganamo bakomeje kubaka.
Yunzemo ati: “Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo muri uyu mwuga ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma.”
Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’Ingabo ari ukurinda umutekano n’amajyambere. Yavuze ko iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara ari bwo ibyo kurwana intambara biza.
Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako, yashimiye abinjiye muri RDF ku bw’amahitamo meza bakoze yo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, abifuriza kuzarangiza neza inshingano bazahabwa ndetse bakanaharanira kuba indashyikirwa.


