Indege ya Kenya Airforce ni yo yagejeje Uhuru i Bujumbura

Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Ndayishimiye ku bibazo bireba u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze i Bujumbura, aho yagiye kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Uyu munyapolitiki usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kujya mu biganiro by’amahoro, yaherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, bakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’u Burundi muri EAC, Ezechiel Nibigira, wakurikijeho kubajyana mu biro bye.

Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye, Uhuru na Dr Mathuki baraganira kuri iki kibazo cyo muri RDC n’ingaruka zacyo zirimo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda ukomeje kuzamba, bitewe n’uko kirushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi bibazo byombi byaganiriweho mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Nairobi muri Kamena 2022, aho banzuye ko ibiganiro bikomeza hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, kandi iki gihugu kikaganira n’u Rwanda hagamijwe kugira ngo umubano usubire mu buryo bwiza.

Ndayishimiye, Uhuru na Dr Mathuki bagiye kuganira nyuma y’aho M23 ifashe utundi duce tw’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyarugur na nyuma y’aho Leta ya RDC yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Indege ya Kenya Airforce ni yo yagejeje Uhuru i Bujumbura
Indege ya Kenya Airforce ni yo yagejeje Uhuru i Bujumbura

Uhuru yagiye i Bujumbura kuganira na Perezida Ndayishimiye
Uhuru yagiye i Bujumbura kuganira na Perezida Ndayishimiye

Mbere yo guhura na Perezida Ndayishimiye, yabanje kwakirwa na Minisitiri Nibigira
Mbere yo guhura na Perezida Ndayishimiye, yabanje kwakirwa na Minisitiri Nibigira

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *