Mu gihe inama yawo ya 18 iteganijwe ku ya 19 na 20 Ugushyingo muri Tunisia yegereje ari nabwo hazatorwa umunyamabanga mukuru, Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) uranengwa n’amashyirahamwe y’abakozi n’imiryango itegamiye kuri Leta, muri Gabon, bemeza ko ‘itakita ku nshingano za yo zo guteza imbere no kurengera ururimi rw’Igifaransa kuva Mushikiwabo yagera ku buyobozi bwawo muri 2018 .
Iyi nkuru dukesha Gabonreview.com ivuga ko nyuma y’imyaka ine ageze ku buyobozi bwa OIF, “Louise Mushikiwabo atagikunzwe cyane n’abafatanyabikorwa be, harimo n’amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu rwego rwo guteza imbere no kurengera ururimi rw’igifaransa”. Aba ngo bafata Umunyamabanga Mukuru wa OIF nk’uwarangaye ku bijyanye n’inshingano nyamukuru z’umuryango ashinzwe: nk’uburezi.
“Kuva Madamu Mushikiwabo ayiyobora, OIF yabaye nk’itagaragara kuri terrain. Uburezi ntibukiboneka ko bushyizwe imbere kandi Umuryango ntucyuzuza inshingano zawo. ” uyu ni umuyobozi wa syndicat ishinzwe uburezi bw’igihugu (SENA) muri Gabon, Fridolin Mve Messa mu kiganiro aherutse guha urubuga Ledevoir.com rwo muri Quebec.
Kimwe n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi muri icyo gihugu, umunyamabanga mukuru wa SENA aricuza kuba OIF “itagifite uruhare mu kurengera ururimi rw’igifaransa”. Ati: “Niba uburezi butagishyizwe imbere, nibatubwire!”
“Bimaze iki kurengera ururimi rw’igifaransa niba mu mashyirahamwe mpuzamahanga abafaransa bavuga icyongereza? Niba Abafaransa batagishaka Igifaransa, nibatubwire! Tuzabyitaho ”, uyu ni umwarimu wo muri Gabon yunganira Messa.
Mu gihe raporo yakozwe na Observatoire de la langue française yasohotse muri uyu mwaka ivuga ko ururimi rw’igifaransa rukomeje kugabanuka mu mashyirahamwe mpuzamahanga nubwo umubare w’abaruvuga ugenda wiyongera, bivugwa ko OIF yakuyeho umurongo w’ingengo y’imari yagenewe imiryango ya sosiyete sivile.
Benshi ubu bemeza ko ubuyobozi bwa OIF butagomba kuba bwarahawe Louise Mushikiwabo, mu gihe igihugu cye, u Rwanda, ari umunyamuryango wa Commonwealth, kugeza aho cyakiriye inama iheruka muri Kamena ishize.
Ku ruhande rwe ariko, ubwo yasubizaga abamunenga mu mwaka ushize mu kiganiro yagiranye na OIF, yavuze ko ikintu cya mbere yagombaga kwitaho akigera muri uyu muryango ari ukuwusubiza ku murongo.
Yavuze ko mu byamutunguye akigeramo ari uko bamwe mu bakozi ba OIF bashyiraga inyungu zabo imbere y’inyungu z’umuryango kandi ko n’abandi bumva OIF itagomba guhinduka bagombaga kuva mu kazi. Ni nyuma y’uko uwari umwungirije ndetse n’undi muyobozi mukuru bari baherutse gusezera.
Hagati aho kandi abanenga Mushikiwabo muri Gabon baramunenga mu gihe ari nawe mukandida rukumbi mu matora ataha y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kubera ko habuze undi wahangana nawe kandi ibihugu byinshi birimo nka Maroc bikaba byariyemeje gushyigikira kandidatire ye kubera ko bisanga ashoboye



2 Responses
Hari abatangiye kugira ishyamba Mushikiwabo mu gihe amatora ataha yegereje
Enemie d’Afrique est les africais
Hari abatangiye kugira ishyamba Mushikiwabo mu gihe amatora ataha yegereje
Enemie d’Afrique est les africais