Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, yashimiye Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo nyuma yo kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo ni bwo Ian Kagame yarahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.
Ni umuhango wahuriranye no kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye barenga 500 baheruka gusoza amasomo abinjiza muri RDF nka ba Ofisiye, ukaba wayobowe na Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Ingabire Kagame ndetse n’umukwe we, Bertrand Ndengeyingoma bari mu bari i Gako mu rwego rwo gushyigikira Ian Kagame.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Madamu Jeannette Kagame yashimiye uriya muhungu we ku bwo kuzanira umuryango w’Umukuru w’Igihugu ibyishimo.
Ati: “Igihe nk’iki ni icyo kwishimira! Ishyuka Ian, wakoze ku bw’ibyishimo watuzaniye! Uyu muhango watunguranye!”
Ian Kagame warahiriye kwinjira muri RDF, Muri Kanama uyu mwaka ni bwo yasoje amasomo mu bya gisirikare mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy ry’i Sundhurst mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.
Icyo gihe yahise ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant, mu birori byitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu we.
Ian yarahiriye kwinjira muri RDF ari kumwe na bagenzi be bandi 23 na bo baheruka gusoza amasomo mu bihugu birindwi bisanzwe ari inshuti z’u Rwanda.
Ni ibihugu birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Kenya, Sri Lanka, n’u Butaliyani.



2 Responses
Ishimwe rya Madamu Jeannette Kagame ku muhungu we warahiriye kwinjira muri RDF
bivugwa ko yanaraye ku nkoni kubera uwo musore.ngo yamubyaye kuri 7.shakora ubona adasa nkabandi ariyo mpamvu ubona afite ubwenge kurusha abandi,abandi bo ubona utazi ibyo baba barimo.
Ishimwe rya Madamu Jeannette Kagame ku muhungu we warahiriye kwinjira muri RDF
bivugwa ko yanaraye ku nkoni kubera uwo musore.ngo yamubyaye kuri 7.shakora ubona adasa nkabandi ariyo mpamvu ubona afite ubwenge kurusha abandi,abandi bo ubona utazi ibyo baba barimo.