Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yaburiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku bitero bikomeye zishobora kugabwaho mu gihe zaba zanze kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru zamaze kwigarurira.
Gen Elwelu yabikomojeho ku wa Gatanu, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Uganda i Mbuya.
Yagize ati: “Twe uko tubibona, M23 igomba gusubira mu birindiro byayo bya mbere kugira ngo ibiganiro bibashe kuba. Ingabo z’akarere ka EAC ziri koherezwa ku bwumvikane niziramuka ziyemeje gusubiza M23 inyuma, ntibizazisaba amasaha 24. Ibi barabizi neza.”
Gen Elwelu yatangaje ibi mu gihe ibihugu bya EAC biri kohereza muri RDC ingabo zo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu muryango umaze igihe usaba M23 kuva mu mujyi wa Bunagana imaze amezi ane yarigaruriye ndetse no mu bindi bice, gusa uyu mutwe wabiteye utwatsi uvuga ko nta handi ufite ho kujya.
Perezida Félix Tshisekedi aheruka gutangaza ko kuba M23 yarigaruriye turiya duce byatumye ababarirwa mu 200,000 bava mu byabo.
Ni Tshisekedi uheruka gutegeka Igisirikare cya RDC gushyiraho ibigo 26 bitangirwamo imyitozo ya gisirikare, mu rwego rwo guha imyitozo urubyiruko rufite ubushake bwo kwinjira muri FARDC kugira ngo izabashe kwigobotora M23.
Ni umutwe Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kuwutera inkunga, gusa Uganda na yo yatangiye gushyirwa mu majwi ishinjwa kuwuha ubufasha; ibyo Gen Elwelu yamaganiye kure.
Ati: “Uganda nta bufasha iha M23 kuko ibyo byaba ari ubwiyahuzi, kubera ko bishobora kudobya umubano mwiza usanzwe hagati ya RDC na Uganda watumye hatangizwa ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ADF. Uganda ishyize imbere ibiganiro ndetse irifuza ko muri RDC habayo amahoro.”
Elwelu cyakora cyo yavuze ibi mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa baheruka gusaba Guverinoma y’iki gihugu gufunga imipaka igihuza na Uganda ndetse na Ambasaderi wayo akirukanwa.
Ni ku mpamvu z’uko bashinja Kampala gufasha M23.
Elwelu cyakora cyo yavuze ko hakenewe gushyirwaho Politiki y’igihe kirambye mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo Ingabo za EAC zibone ibikoresho bihagije, ngo kuko bidahari nta musaruro ushobora kugerwaho.



4 Responses
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
ubu uyu ibye birarangiye buriya ntawusaza atisenyeye
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
ubu uyu ibye birarangiye buriya ntawusaza atisenyeye
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
NAVUGE AZIGA
Gen Peter Elwelu wa UPDF yaburiye M23
NAVUGE AZIGA