Col Baratuza yagize icyo avuga ku musirikare w’u Burundi uherutse kwirukanwa muri Somalia

Sangiza iyi nkuru


Hashize iminsi mike amakuru atangajwe ko umusirikare w’u Burundi, Caporal-chef Léon Niyonkuru yirukanwe muri Somalia aho yari yaroherejwe n’abandi basirikare b’u Burundi mu butumwa bwo kugarura amahoro. hatangazwaga byinshi kuri we bitandukanye.

Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko uyu musirikare yarenze ku mategeko agenga abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro (AMISOM), afashwe arirukanwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Atangaza ko Caporal-chef Léon Niyonkuru yafashwe ari kugenda mu modoka muri Somalia kandi ngo yari yabiherewe uruhushya, gusa nyuma aza gufatirwa umwanzuro wo kwirukanwa.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yahise afatwa arafungwa mu gihe inzego za gisirikare zigikurikirana ikibazo cye.

Si ubwa mbere abasirikare b’u Burundi bavuzweho kurenga ku mategeko abagenga mu butumwa bw’amahoro, muri Nyakanga 2016, nibwo umuvugizi wa Loni muri Centrafrique, Stéphane Dujarric yatangaje ko batangiye iperereza ku ngabo za Loni zongeye kugaragaraho ibikorwa byo gufata ku ngufu abana bato. Ibi byaha byashinjwaga abasirikare baherereye mu karere ka Kemo karindwa n’ingabo z’u Burundi na Gabon.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *