Abakuriye ubutasi mu Rwanda na RDC barateganya guhura

Sangiza iyi nkuru

Abakuriye inzego urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bahurira i Luanda muri Angola mu minsi iri imbere.

Ni nyuma yo guhura kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula. Ikinyamakuru Jeune Afrique gisobanura ko bakiriwe i Luanda na Perezida João Lourenço kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2022.

Aba bakuru ba dipolomasi bahuye kugira ngo basuzume aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubuhuza yabereye i Luanda muri Nyakanga 2022 ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bahuriragayo.

Iyi myanzuro ishimangira iya Nairobi ikubiyemo ibisubizo ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wazambye bitewe no kubura imirwano k’umutwe witwaje intwaro wa M23.

BWIZA ntiramenya neza igihe ukuriye ubutasi mu Rwanda ndetse n’uwa RDC bazahurira, gusa nimara kumenya aya makuru, izayatangaza mu nkuru izakurikiraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *