Musanze: Abakekwaho gukubita no gukomoretsa abaturage batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abantu bakekwa kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa bikomeye Serugendo François na Dusabimana Ntibakunda Gashuhe bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Abamaze gufatwa ni abagabo 3 barimo: Maniragaba Evariste, Karekezi Théogène bita Birikorimana, Hakorimana na Munyarurembo Justin undi witwa Karekezi Théogène ugishakishwa.

Aba bose bakurikiranweho iki cyaha bakomoka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze mu gihe abakubiswe bo batuye mu mudugudu wa Bwiza ari na wo bakubitiwemo.

Ibi bikorwa bibi bivugwa ko byakorewe aba basore [b’imyaka 18] babasanze mu mudugudu wabo wa Bwiza mu masaha y’umugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2022, bakabakubita bikomeye bikagera n’aho uwitwa Dusabimana Ntibakunda Gashuhe akurwa amenyo arindwi yo ku rwasaya rwo hejuru.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga muri uyu mudugudu, yaganiriye na bamwe mu babibonye, abatabaye, abakomeretse ndetse n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri uru rugomo.

Nzabarinda Damien ni umwe mu babonye bakubitwa, dore ko yari iwe mu rugo ubwo bahubuzaga umuhungu we [ Serugendo] mu nzu batangira kumukubita. Yagize ati: “Abo bagabo baje nk’iya Gatera, binjira mu rugo iwanjye batera amabuye ku nzu, amabati aratobagurika, baca inzugi n’amadirishya, mbona n’intambara ikomeye, ndiruka basigarana umwana wanjye bamukubita, ari nabwo mugenzi we bari birirwanye [Dusabimana Ntibakunda Gashuhe] yamutabaraga, na we bagatangara kumukubita.”

Uyu musaza yakomeje asobanura ko mu kugenda, bamaze gukubita abo basore, hari n’ibyo bamusahuye. Yagize ati: “Aho twari twahungiye, twari twitegeye iwanjye, barangije gukubita ba basore baragiye ariko bantwara Matora, amasuka 3, intama imwe n’umwana wayo.”

Undi mutangabuhamya wavuganye na BWIZA witwa Nyiransabimana Constantine yagize ati: “Ubwo natahaga mvuye mu murima kubagara ibishyimbo, nasanze uyu mwana Gashuhe aryamye hariya mu masaka [Ahatunga agatoki] ari gutaka cyane, mwitegereje kuko bwari butangiye kwira, mbona aravirirana amaraso cyane, ndamwegura mujyana ku kigo nderabuzima cya Karwasa, baramuvura muraraho buracya, mu gitondo turataha ariko icyo bamukubitiye sinkizi kuko sinari mpari. Ibyo byabazwa abamukubise.”

Mu gushaka kumenya neza icyo bazize, BWIZA yabajije Dusabimana Ntibakunda Gashuhe na mugenzi we Serugendo François, maze bahakana bavuga ko ntacyo bazi ahubwo ko hakurikiranwa akarengane kabo.

Dusabimana Ntibakunda Gashuhe yavize ati: “Nagiye gutabara Serugendo François kuko nabonaga bamucikiyeho nk’inzuki ariko nkihagera nanjye, uwitwa Maniragaba Evariste yahise ansumira, ankubita hasi atangira no kunjojanga ibuye ku munwa, ari nabwo nakutse amenyo arindwi yo hejuru.”

Yakomeje asaba umunyamakuru ko yamukorera ubuvugizi, ikibazo cye kigakurikiranwa kandi agahabwa ubutabera. Yagize ati: “Murabona ko yankomerekeje [Atwereka ifoto bamufotoye akigera kwa muganga] bikomeye ndetse akankura n’amenyo arindwi yose. Ndifuza ko mwankorera ubuvugizi, uwanyambuye urugingo akazabibazwa kandi akanyishyura kuko yanteye ubusembwa kandi nkiri muto.”

Mugenzi we Serugendo François yatangaje ko bamukubise bamusanze iwabo kandi nta kibazo bafitanye, gusa ngo umwe muri bo bari barigeze kugirana intonganya.

Yagize ati: “Icyo bampoye uriya munsi sinkizi ariko mu minsi yashize uwitwa Bikorimana ni we twigeze kugirana amakimbirane birarangira. Sinzi rero niba aribyo nazize. Gusa numvise bari no kuvuga ko nazize ngo ko nari naranduye ibirayi bya Maniragaba Evariste ariko byose ni urwitwazo bafite kuko ibimenyetso birahari ko ari bo babyiranduriye bakimara kubona ko byakomeye ko twatangiye kubarega. Turi abo kurenganurwa.”

Umwe mu bakekwa witwa Munyarurembo Justin, bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu ikubitwa rya bariya basore bombi, yatangaje ati: “Ntitwigeze tubakubita ahubwo twarabirukankanye bari kurandura ibirayi, noneho muri uko kwirukanka uriya Gashuhe agwira ibuye akuka amenyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yabwiye BWIZA ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ko ababikoze bagomba gushyikirizwa ubutabera.

Yagize ati: “Kuba ikibazo twakimenye, tugiye kukigira icyacu kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, yewe nta n’umwe wemerewe kuba yahohotera undi yitwaje yuko ntacyo yakorwaho kuko ntabwo byaba ari byo. Ni na yo mpamvu nabo batanze ikirego kuri RIB kugira ngo hakorwe iperereza, harebwe ukuri kwabyo ndetse n’inzego zibifitiye ububasha zikore icyo amategeko ateganya.”

Gahonzire yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane ahubwo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati: “Iby’urugomo ntabyo naherukaga muri uyu murenge wa Cyuve uretse icyo kibazo cyahagaragaye. Nticyaherukaga ariko n’ubwo byabaye ni nk’uko n’ahandi byaba, gusa ntabwo twabishyigikira kuko dufite uburyo bwo kuganiriza abaturage binyuze mu nteko zabo kugira ngo buri wese yumve ko agomba kuba ijisho rya mugenzi we ndetse n’umutekano w’umuturanyi akumva ko ari uwe. Bityo rero, ushaka kuba yazana urugomo cyangwa amakimbirane afite icyo aturutseho cyose, ntabwo ari byiza burya kuko kugira ngo abantu bane neza mu mahoro nuko bagomba kumvikana.”

Amategeko ateganya iki?

Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 121, igika cya mbere igira iti “Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *