Kuri uyu wa Gatandatu, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’i Burayi, Jordan Bardella, w’imyaka 27, yatorewe gusimbura Marine Le Pen nka perezida w’ishyaka Rassemblement National (RN) .
Bardella yatsindiye ku majwi hafi 85 ku ijana by’amajwi y’abayoboke b’ishyaka, mu gihe Louis Aliot wahoze ari umufatanyabikorwa wa Le Pen, yabonye amajwi 15 ku ijana.
Ibi ni akataraboneka kuri uyu muyoboke ukomeye w’ishyaka, Bardella, wari usanzwe akora nka perezida w’agateganyo w’ishyaka mu mwaka ushize.

Niwe perezida wa mbere w’ishyaka ubayeho utari umwe mu bagize umuryango wa Le Pen nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Ku wa Gatandatu, Le Pen yagize ati: “Ntabwo mvuye muri RN ngo mfate ikiruhuko. Nzajya aho igihugu kinkeneye.”

Marine Le Pen yasaga nk’uwavuye ku buyobozi bw’ishyaka mu 2021 nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu na Emmanuel Macron. Biteganijwe ariko ko azahagararira ishyaka mu matora ataha ya perezida yo mu 2027.
Le Pen yigaragaje cyane mu ishyaka yamaganira kure politiki zimwe na zimwe za se, Jean Marie Le Pen, zo kurwanya abimukira. Se kandi twababwira ko ari we washinze iri shyaka mu 1972.


