Umugabo yafashwe agerageza kwinjira mu biro bya Perezida Trump

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’ubutasi muri Amerika zavuze ko umugabo wari ufite igikapo yatawe muri yombi nyuma yo guca ku biro by’umukuru w’igihugu wa Amerika bizwi ku izina rya White House.
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, ubwo ibi byabaga Perezida Donald Trump yari mu biro bye ariko inzego z’iperereza zivuga ko nta kintu cyahungabanya umutekano cyasanzwe mu gikapo cy’uwo mugabo.
BBC itangaza ko, Perezida Trump na minisitiri ushinzwe umutekano John Kelly bahawe amakuru ku iki kibazo ariko ku bwabo nta cyo bigeze babitangazaho, wenda ngo bifatwe nk’iterabwoba cyangwa se abamaze iminsi bamagana Perezida batangiye gushaka kumugirira nabi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere abantu binjira mu ruzitiro rwa White House bagashyikirizwa polisi.Muri 2014, umugabo w’imyaka 42, Omar Gonzalez yaciye mu muryango w’uruzitiro rw’Amajyaruguru ajya mu nyubako yitwaje imbunda ya cm 9 n’icyuma.
Icyo gihe inzego z’ubutasi zavuze ko yatawe muri yombi nyuma yo kurenga inzugi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philieppe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *