APR FC ikomeje kurumbirwa n’ibitego yatsinze Gorilla FC yiyushye akuya

Sangiza iyi nkuru

Igitego rukumbi cya rutahizamu Yves Mugunga ni cyo cyaraye gifashije APR FC gutsinda Gorilla FC igitego 1-0, yongera kubona amanota atatu nyuma y’imikino ibiri yikurikiranya idatsinda.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona waraye ubereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wagoye cyane APR FC, bijyanye n’uko Gorilla FC itigeze itiha agahenge kuva utangiye kugeza urangiye.

Mugunga yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino, ahanini abifashijwemo n’icyugazi ba myugariro ba Gorilla FC babanje guterwa na Nshuti Innocent.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gufata umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14, ane inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

APR FC cyakora cyo iracyagowe no kubona intsinzi, kuko mu mikino ine ya shampiyona imaze gutsinda nta n’umwe yatsinze ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya kimwe.

Ni mu gihe ibiri yindi yayinganyije, na ho uwa Bugesera ikawutsindwa ku bitego 2-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *