Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022 abavuka mu karere ka Nyaruguru batuye muri Kigali (biswe Umurenge wa 15) bagaragarijwe amwe mu mahirwe ari mu karere kabo, basabwa kugira uruhare mu iterambere ryako.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuba umupaka w’Akanyaru ufunguye ari amahirwe mu kongera ishoramari. Ati: “Dufite umupaka w’Akanyaru Haut n’uwa Nshiri cyangwa se umupaka wa Remera. Ikora ku gihugu cy’u Burundi. Uyu munsi ari ku ruhande rw’u Rwanda no ku ruhande rw’abaturanyi imipaka irafunguye, nta kibazo cy’imibanire dufitanye na bo. Ni byiza ko abaturage bacu ayo mahirwe bayabyaza umusaruro.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Iyo ugiye ku Kanyaru, dufiteyo isoko mpuzamipaka ariko ntabwo ubona ko ubucuruzi buhakorerwa bufitiye akamaro abaturage batuye Nyaruguru. Ni byo tubasaba ngo bakomeze badufashe mu gutekereza udushya twafasha mu kureba icyakorwa hariya kikihuta, kigafasha abaturanyi bacu ariko natwe tukagira ibyo dukurayo ku buryo ubona ko uri urujya n’uruza rwiyongera, nk’uko abaturage bafite amahirwe y’isoko ry’ibihugu byombi, bagakwiriye kubibona.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko bizeye ko hari amasoko azongera agakomera nk’uko mbere byahoze. Ati:”Ni byo, imipaka irafunguye. Hari amasoko y’ibanze twizera ko azongera akarema agakomera, yaba amasoko y’amatungo nk’irya Nteko, nk’irya Viro na Gatunda ndetse n’uburyo bw’uruhererekane bw’ibicuruzwa, ibyo byose turabyizeye. Twasabye abikorera ayo mahirwe kuyabyaza umusaruro kugira ngo bashobore kwiteza imbere, bateze imbere igihugu; haba mu misoro ndetse haba no ku ruhare rwabo bwite.”
Umwe mu bacuruzi bakorera mu karere ka Nyaruguru, Kizima Emmanuel, mu kiganiro na BWIZA, yavuze ko hari icyizere ko ubucuruzi bwo ku mipaka buzongera bugakomera nka mbere.
Kizima yagize ati: “Kuba imipaka yarafunguye ni intambwe nziza itugaragariza ko urujya n’uruza rwakongera rugashoboka, kuko Abarundi baraza hano mu masoko y’iwacu kurangura. Kimwe yenda nk’abikorera cyadufashaka mu bucuruzi ni uko twashyira amadepo yo kuranguriraho hano ku Kanyaru, hanyuma uje kurangura ikintu yaribujye gushaka i Ndago cyangwa i Butare mu mujyi akakibona hafi bimworoheye.”
Uyu mucuruzi yakomeje atanga icyifuzo ati: “Ikindi twasaba Leta yacu, harebwe uburyo hakurwaho ariya 15$ yakwa Umunyarwanda ugiye mu Burundi ya Covid. Ni menshi, bishobotse twakwipimisha bisanzwe nk’uko bikorwa ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda.”
U Burundi bwafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda mu mpera za Nzeri 2022, nyuma y’imyaka hafi 7 yari imaze ifunzwe bitewe n’umubano wari warazambye.






