RDC yasabye imbabazi ku bw’indege y’intambara yayo yavogereye u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye imbabazi ku bw’indege y’igisirikare cy’iki gihugu ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko iyi ndege yarenze umupaka, igwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.

Iyi guverinoma yatangaje ko iyi ndege yahise isubira iyo yaturutse, RDC imenyeshwa “iby’ubu bushotoranyi”, nayo yemera ko koko habayeho ikosa.

Minisiteri ishinzwe itumanaho ya RDC imaze gusohora itangazo, isobanura ko yamenye aya makuru, gusa ngo iyi ndege nta ntwaro yari ifite.

Yagize iti: “Indege ya RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 itari ifite intwaro, yageze mu kirere cya Repubulika y’u Rwanda, ku mupaka w’ibihugu byombi, kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022.”

RDC yaboneyeho gusobanura ko nk’uko yifuza ko ubutaka bwayo butavogerwa, na yo nta mugambi yari ifite wo kuvogera ubutaka bw’abaturanyi. Iti: “Guverinoma ya RDC irashimangira ko, nk’uko iharanira ubusugire bw’ubutaka bwayo, nta mugambi ifite wo kuvogera abaturanyi.”

Iyi ndege ni imwe mu zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kuri uyu wa 6 Ugushyingo, mu gihe igisirikare cya RDC cyitegura guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uherutse gufata ibice by’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *