Perezida Samia yahembye kwinjiza mu ngabo za Tanzania umurobyi uheruka gukora igikorwa cy’ubutwari

Sangiza iyi nkuru

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yinjije mu ngabo z’iki gihugu umusore ukiri muto w’umurobyi uheruka kurokora abantu 24, nyuma y’uko indege barimo ikoze impanuka ikagwa mu kiyaga cya Victoria.

Mu iteka Perezida Samia yaciye ku wa Mbere tariki ya 07 Ugushyingo, yategetse ko uriya musore witwa Jackson Majaliwa yinjizwa muri Brigade y’Ingabo za Tanzania ishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yatangaje ko uretse ibi Jackson yanahawe ishimwe rya miliyoni imwe y’amashiringi ya Tanzania (arenga Frw 450,000)) agomba kwiyongeraho imyitozo mu byerekeye ibikorwa by’ubutabazi mu rwego rwo kutyaza ubumenyi bwe.

Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa ku wa Mbere ubwo yari muri Misa yo gusabira abantu 19 barimo n’Umunyarwanda umwe baguye muri iriya mpanuka yabaye ku Cyumweru gishize, yavuze ko Perezida Samia yahisemo guhemba Jackson nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibyo yakoze.

Yagize ati: “Perezida Samia yakozwe ku mutima n’ubutwari bw’uyu musore, bityo yategetse Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu kumwinjiza muri Brigade y’ubutabazi no kuzimya inkongi kugira ngo ahabwe ubumenyi bwisumbuyeho muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.”

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yavuze ko Leta inateganya guhemba abandi bagize uruhare muri kiriya gikorwa cy’ubutabazi, mu rwego rwo kubahindurira ubuzima.

Ubwo iriya mpanuka yabaga mu mvura nyinshi yari ivanze n’umuyaga, Jackson Majaliwa ari mu bihutiye kugera mbere mu mazi y’ikiyaga cya Victoria indege yari yaguyemo.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko amena amadirishya y’indege abasha kurokora abantu 24 bose.

Uyu musore cyakora cyo yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko habuze gato ngo yicwe n’ibirahure by’indege agerageza gutabara abapilote bari baheze mu kizuru cy’indege.

Bijyanye no kuba yari yakomeretse cyane, byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kagera kimwe n’abantu 25 bari bakomeretse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *