RDC: Perezida w’Inteko yasabwe kuvuga amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Le Nouvel Élan, rya Adophe Muzito, rirahamagarira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Christophe Mboso, gutangaza amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba ubwe yigeze gukomozaho mu nama rusange .

Binyuze ku munyamabanga mukuru w’ishyaka rye, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Ugushyingo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Muzito yamenyesheje ko kudatangaza amazina y’abo badepite ari nko guhisha ibintu no gukomeza ibibazo by’ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko tubikesha Mediacongo.net.

“Kenshi cyane twakurikiye Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Bwana Mboso N’kodia Pwanga, agaruka buri gihe avuga, Ngiye kuzababwira amazina y’abafatanya n’imitwe itemewe. Ariko kubera iki adashobora kuvuga amazina yabo? Hano rero twibwira ko ari icyifuzo cyo kudusiga mu gihirahiro,” ibi byavuzwe na Blanchard Mongomba muri iyi nama, intego yayo yari iyo gusobanura akamaro k’ibyifuzo 10 bya Adolphe Muzito.

Yakomeje agira ati “Ariko ku rwego rw’imbere ibi ntibikwiye kutubuza kwamagana ibibi byose bikorwa mu rwego rwo kutubuza gutsinda iyi ntambara yo kurwanya u Rwanda”.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Perezida w’Inteko yasabwe kuvuga amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba
    NIBYO RWOSE NKUKO YABISABWE, NAHYIRE AYO MAZINA AHAGARAGARA, UBUNDI GAHUNDA ZIKOMEZE

  2. RDC: Perezida w’Inteko yasabwe kuvuga amazina y’abadepite bakorana n’inyeshyamba
    NIBYO RWOSE NKUKO YABISABWE, NAHYIRE AYO MAZINA AHAGARAGARA, UBUNDI GAHUNDA ZIKOMEZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *