Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kitimbwako, mu gace ka Rughenda mu mujyi wa Butembo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bishe umuntu bivugwa ko ari igisambo wambaye imyenda ya gisirikare ya FARDC kandi yitwaje imbunda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, 8 Ugushyingo .
Nk’uko bamwe mu baturage babitangaza ngo uyu bivugwa ko ari ibandi bavuga ko ari umusirikare wa FARDC yatawe muri yombi ubwo yari arimo aruhungabanya abaturage kuva saa munani z’urukerera muri kariya gace k’umujyi wa Butembo.
Mbere gato yuko atabwa muri yombi, yanarashe amasasu menshi kugira ngo akange abone aho aca ahunga ariko ntibyamuhira.
Amaze gutabwa muri yombi, abaturage barakaye bamuteye amabuye, hanyuma bamuca bimwe mu bice by’umubiri mbere yo kumutwikira muri rond-point ari muzima nk’uko yi nkuru dukesha l’Inteview.cd ikomeza ivuga.
“Serivisi zihariye zageze ahabereye ibyago zitinze kugira ngo zikore iperereza, zaba zafashe bamwe mu rubyiruko rwo muri aka kagari”, ibi bikaba byatangajwe n’umuturage wahisemo kutavuga amazina ye.
Muri iki gihe, ngo Umujyi wa Butembo ugaragaramo uburinzi bukomeye bw’abaturage kuva abagororwa benshi muri Gereza Nkuru ya Kakwanguru batoroka hagakurikiraho iterabwoba ry’ibitero byo kwibasira uyu mujyi.


