Kuri uyu wa Kabiri, umunyamakuru w’umufaransa Sonia Rolley yirukanwe ku butaka bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo, mu gihe yashakaga uburenganzira bwo gukorera umwuga we mu gihugu. Usibye kumwirukana, n’ubwo burenganzira bwo kuhakorera ntabwo yahawe .
Sonia Rolley wahoze akorera RFI, ubu akorera Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Iyirukanwa rye ryamaganwe na Monusco.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo iri mu bihe bigoye muri ii gihe kubera intambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bw’igihugu, ivugwaho kub ikunze kugaragarmo kubngamira uburenganzira bw’itangazamakuru cyane cyane itangazamakuru mpuzamahanga nk’uko bitangazwa na Info.cd.

Ku ya 2 Ugushyingo, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kudahana ibyaha bikorerwa abanyamakuru, Umuryango utegaamiye kuri leta JED (Journaliste en danger) yasohoye raporo ngarukamwaka yo gusuzuma no gusesengura uko itangazamakuru ryifashe ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri RDC.
Iyi raporo yerekana nibura imanza 124 z’ihohoterwa ry’abanyamakuru harimo umunyamakuru umwe wishwe, 44 bakangishijwe kwicwa, 37 batawe muri yombi, 18 bahohotewe, 2 bashimuswe n’ibitangazamakuru 17 cyangwa radio byahagaritswe muri uyu mwaka.
Kuva ku ya 24 Ukwakira, umunyamakuru wigenga akaba n’uwahoze ari umujyanama wa New York Times, Steve Wembi yaburiwe irengero nyuma yo kwibasirwa n’abashinzwe ubutasi muri hoteri i Kinshasa.

6 Responses
Umunyamakuru Sonia Roley wa Reuters yirukanwe ku butaka bwa RDC
)= Eheeee nyamara RDC iri mubyago bikomeye pe! ndabona imeze nkaho yataye umutwe! arko nuko batumva. barababwirango nihabebo ibiganiro, RDC Iti harabaho imirwano. ubwose congo barumva bari mubiki koko??? guhonyora uburenganzira bwikiremwa muntu gusa =(
Umunyamakuru Sonia Roley wa Reuters yirukanwe ku butaka bwa RDC
Kwizera we! Utera uburezi arabwibanza. Ko mbona wifuriza Kongo ibiganiro ariko nturebe niba Urwanda rwemera ibiganiro? Njye mbona Kongo izi ibyo irimo. Abataye umutwe ni abasambira byinshi batazasohoza.

Buriya ntihabuze abitwa ko ari “inshuti” zabo zubashuka nka wa muheto ubeshya umwambi ko biri kumwe
Umunyamakuru Sonia Roley wa Reuters yirukanwe ku butaka bwa RDC
Buriya ntihabuze abitwa ko ari “inshuti” zabo zubashuka nka wa muheto ubeshya umwambi ko biri kumwe