Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urupfu rwa Pasiteri Muzima kuwa Mbere ushize yishwe n’abasirikare ba FARDC, abaturage batuye mu Minembwe barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yavanwa muri iyi teritwari kuko igiye kubamaraho abantu .

Pasiteri Muzima, yishwe kuwa 07 Ugushyingo 2022, ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo yiciwe muri centre ya Madegu i Minembwe yishwe n’abasirikare ba FARDC.

Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile ya Minembwe, Muzima yari avuye mu ishuri rya Bibiliya rya Runundu aho yakurikiranaga inyigisho za Bibiliya, ageze i Madegu, kubera ko imvura yagwaga, biba ngombwa ko yugama mu nzu y’ivunjisha.

Abasirikare ba FARDC bari hafi aho baramukurikiranye binjira muri iyi nzu basaba abantu bari bahari kubaha ibyo bafite mu ntoki byose. Nyuma yo kwambura abantu bari mu nzu, aba basirikare barashe Pasiteri Muzima baramwica, nk’uko byemezwa n’abantu bari bahari.

Kivutimes dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida wa sosiyete sivile muri Minembwe, Ruvuzangoma Saint-Cadet Rubibi, asaba ko abasirikare bahakorera basimburwa kuko hatashira ukwezi batishe umusivili. Kuri we, ngo abaturage barambiwe ibyo bikorwa. Hagati aho FARDC yo yemeza ko abasirikare bakoze ubu bwicanyi batawe muri yombi.

Iyi nkuru iributsa ko mu kwezi gushize umunyeshuri w’imyaka 14 yiciwe i Minembwe maze umurambo we ucibwa umutwe n’umusirikare wa FARDC wo muri Brigade ya 12 ikorera i Minembwe.

Umuvugizi wa FARDC mu rwego rw’ibikorwa bya Sokola 2, muri Kivu y’Amajyepfo yari yatangaje ko urubanza rw’umusirikare wakoze ubu bwicanyi ruzabera aho bwabereye ariko ntiruraba kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa
    Ni yangenga bitekerezo ya fardc ahubgo abo baturajye bakeneye umucunguzi wabo 23m

  2. Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa
    Ni yangenga bitekerezo ya fardc ahubgo abo baturajye bakeneye umucunguzi wabo 23m

  3. Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa
    Bishakemo ibisubizo naho ubundi ntibyoroshye, imagine ibi bikorwa bya kinyamaswa ni ibiki !

  4. Minembwe: Nyuma y’iyicwa rya Pasiteri Muzima barasaba ko brigade ya 12 ya FARDC yasimburwa
    Bishakemo ibisubizo naho ubundi ntibyoroshye, imagine ibi bikorwa bya kinyamaswa ni ibiki !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *