Guverinoma y’u Bufaransa yagaragaje ko yarakajwe n’uko u Butaliyani bwanze kwakira ubwato bwari butwaye abimukira 234 baturutse mu majyaruguru y’umugabane wa Afurika.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko nyuma yo gutabarirwa ku nyanja ya Mediterranee, aba bimukira bari bamaze ibyumweru bibiri bacumbikiwe mu bwato bw’ubugiraneza bwa Ocean Viking ku cyambu cy’u Butaliyani.
Gusa ngo guverinoma y’u Butaliyani yanze kwakira aba bimukira, isaba ko bajya mu kindi gihugu, bituma u Bufaransa bwemera kubakira by’agateganyo ariko bunenga iki gihugu, bugishinja kwihunza inshingano.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Bufaransa, Oliver Veran, yagize ati: “Imyitwarire y’u Butaliyani ntikwiye. U Butaliyani bugomba gukora inshingano yabwo.” Yongereyeho ko ibihugu byombi biri kuganira ku buryo iki kibazo cyakemuka.
Ni mu gihe ariko kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, guverinoma y’u Butaliyani yari yashimiye iy’u Bufaransa kubera kwemera “kugabana inshingano” ku bimukira.
Umuryango SOS Mediterranee ukoresha ubwato bwa Ocean Viking watangaje ko ubu bwato buhagarara by’agateganyo ku kirwa cya Corsica mu gitondo cy’uyu wa 10 Ugushyingo, kandi ngo nibutemererwa kuhamara umwanya, burakomereza mu mujyi wa Marseilles.


