Etiyopiya: Abasaga 48 bahitanywe n’ubunyereri bw’ubutaka abandi baburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa gatandatu w’icyumwru gishize tariki ya 12 Werurwe 2017, abantu basaga 48 mu murwa mukuru wa leta ya Etiyopiya, Addis Abeba, bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’ubutaka bwatirimutse mu gihe abandi batari bacye bagikomeje kuburirwa irengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily nation cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu ubu bunyereri bw’ubutaka bwahitanye imbaga bwatewe no kuba aho aba baturage bari batuye hari hegeranye n’ahamenwa imyanda y’umujyi wose wa Addis Abeba, iyi ikaba ari yo nsiriri.
Umwe mu baturage bo muri aka gace ka Koshe , Musa Suleiman Abdulah wabashije kurokoka aganira n’ibiro ntaramakuru by’ubufaransa , AFP yagize ati”twumvise urusaku turebye tubona ubutaka buri kugenda. Ubwo niko guhita dutatana abandi inzu zirabagwira n’ibiraka byose barapfa.”
BBC yo ivuga ko abantu basaga 150 bari ku ruhande rwagiye hafi ya bose babashije kugirwaho ingaruka n’uko kugenda k’ubutaka, ubu gushakisha indi mirambo munsi yabwo bikaba bikomeje kuko abenshi bagwiriwe na bwo bukabataba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Andi makuru avuga ko iki kibazo cyatewe n’umushinga wizwe nabi wo kubyaza amashanyarazi azwi nka Biogaz ava mu myanda, aho muri ako gaceari ho hamenwaga umwanda mu rwego rwo kuwubyaza umusaruro bityo bikoroshya ubutaka.
Negeri Lencho, Minisitiri ushinzwe itumanaho muri kiriya gihugu, yabwiye CNN ko hagikorwa iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye ubu bunyereri bwahitanye imbaga ndetse bakaba bari no gushakira aho kuba abimuwe n’iki kibazo bahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *