La Haye: Humviswe umutangabuhamya wemeza ko yabonye Kabuga ku Gisenyi atanga intwaro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu urwego rwasigariye kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Felicien Kabuga ibyaha bya jenoside, humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha .

Mu iburanisha rya none humviswe umutangabuhamwa wemeza ko yiyumviye Kabuga, wari uri mu rukiko, ashishikariza abantu gutanga amafaranga yo gufasha igisirikare mu ntambara yo kubuza Abatutsi kongera gutegeka igihugu kuko bagitegekaga mu myaka yahise bafataga Abahutu nabi cyane.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryasubukuwe humvwa ibibazo by’umwunganizi wa Kabuga ku mutangabuhamya KAB 007, aho umunyamategeko Francoise yabwiye urukiko ko 2/3 by’ibibazo byose ateganya kubaza uyu mutangabuhamya bidashobora kugaragaza umwirondoro we nyamara hafi igice cyose cyari gisigaye kuri uyu mutangabuhamya cyashyizwe mu muhezo mu gihe cy’isaha irenga.

Usibye uyu mutangabuhama, KAB 007, hanumviswe undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha wahawe izina rya KAB 009 wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside n’ubu akaba agifunzwe.

Uyu yavuze ko yari mu rubyiruko rw’Interahamwe za MRND rwahawe imyitozo n’urubyiruko rw’Impuzamugambi za CDR, kandi ko yari mu bagize umutwe w’urubyiruko rw’abasivili wo kwirindira umutekano (Auto-defense civile).

Mu buhamya avuga ko yahaye urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR bwasomwe n’umutangabuhamya KAB 009 wabaga ku Gisenyi, yemeza ko muri jenoside yabonye Felicien Kabuga inshuro zigera kuri enye, ebyiri muri zo akaba yaramubonye kuri Hotel Merdien yo ku Gisenyi, izindi ebyiri akamubona kuri Stade Umuganda.

Uyu avuga ko aho kuri Hotel Merdien yabonye Kabuga yitabiriye inama yatumiwemo abayobozi ba gisirikare n’aba gisivili ndetse n’abacuruzi bakomeye mu mpera za Gicurasi 1994. Umutangabuhamya avuga ko muri iyo nama Kabuga ubwe yahagurutse akivuga amazina ye mbere yo kugeza ijambo rye ku bari mu nama.

Muri iryo jambo, umutangabuhamya avuga ko Kabuga yakanguriye abanyemari guha leta umusanzu wo kugura intwaro ndetse ugatangwa, hanyuma Kabuga akavuga ko intwaro zizahagera mu minsi mikeya.

Umutangabuhamya akomeza avuga ko ubwa kabiri abona Kabuga yari kuri Stade Umuganda nyuma y’iminsi itatu inama yo kuri Hotel Merdien ibaye, kandi aha naho Kabuga yari kumwe n’abayobozi n’abandi bacuruzi barimo Mathias Nyagasaza. Aha naho ngo Kabuga yasabye abari bahari gutanga amafaranga yo gufasha igisirikare mu rugamba rwo kubuza Abatutsi kongera gutegeka igihugu nk’uko ngo babigenje mu myaka yashize bakajya bafata Abahutu nabi cyane.

Kabuga ngo yongeyeho ko yumvise ko hari Abahutu bo ku Gisenyi bahishe Abatutsi, kandi ko mu kurwanya umwanzi bagomba guhera mu mizi kuko bitashoboka gutsinda umwanzi utera aturutse hanze badahereye ku bo babana na bo.

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko yongeye kubona Kabuga kuri Hotel Merdien ubwo yahabwaga amabwiriza na Col Anatole Nsengiyumva yo kujya kuzana intwaro i Goma, aho avuga ko aho bapakuruye intwaro mu ndege nini bazishyira mu makamyo yo mu bwoko bwa Benz ya Kabuga.

Intwaro zigeze ku Gisenyi, umutangabuhamya avuga ko Kabuga ubwe yatanze uburenganzira bwo gupakurura amasanduku zari zirimo, akanatanga amabwiriza y’uko zigomba gutangwa.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu rikaba ryasoje abunganira Kabuga batabonye umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya KAB 009, umucamanza yanzura ko ibyo bikorwa kuri uyu wa Kane, anihaniza umutangabuhamya amubuza kutagira uwo aganira nawe ku buhamya azatanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *