Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza

Sangiza iyi nkuru

Abahuriga b’ikipe ya Rayon Sports, barahiriye gushyingura mukeba wayo Kiyovu Sports; mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo amakipe yombi atane mu mitwe.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ni bwo ubwatsi bw’ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo buzatangira guca urubanza rw’aba bakeba babiri.

Ni umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ukomeye hagati y’amakipe yombi, kuko kuri iyi nshuro aya makipe agiye guhura mu gihe akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ayoboye.

Rayon Sports ya Haringingo Francis uzaba ahura na Kiyovu Sports yatozaga mu mwaka ushize w’imikino ni iyo iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 18, mu mikino itandatu ya shampiyona imaze gukina ikaba itaratakaza n’umwe.

Kiyovu Sports hagati aho irayigwa mu ntege n’amanota 17; n’ubwo yo imaze gukina imikino myinshi (umunani) ugereranyije na mukeba wayo.

Abafana b’impande zombi ndetse n’abayobozi mu gihe habura amasaha make ngo ikibuga gice impaka, bakomeje guhigana ubutwari ariko buri ruhande rukurura rwishyira. Buri wese aravuga ko byanga bikunze ikipe ye ari yo igomba kwegukana amanota atatu.

Nka Kiyovu Sports kuva kuri Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari Perezida wayo kugeza kuri wa mufana wo hasi, buri wese arakubita agatoki ku kandi bavuga ko bagomba gukura amanota atatu kuri Rayon Sports, ikipe bavuga ko ari umugore wabo.

Abayovu bongeye kubishimangira mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu ubwo babyukiraga mu gikorwa cyo gusukura imihanda ya Biryogo; bakavuga ko gahunda ari ugusiga Umujyi wa Kigali wera nyuma wo kuwukoreramo ubukwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Aba-Rayon ku rundi ruhande na bo barakubita agatoki ku kandi bavuga ko Kiyovu Sports bagomba kuyihoreraho, nyuma y’imikino ine yikurikiranya batazi uko kuyitsinda bimera.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports ari mu bahagurukijwe cyane n’uriya mukino, kuko usibye kwivuga imyato we yanatanze intego y’uko Kiyovu Sports niyongera gutsinda Rayon Sports azahita acika ku mupira w’amaguru burundu.

Kuri ubu abafana b’abahuriga ba Rayon Sports bo birasa n’ibyafashe indi ntera, kuko mu gihe Kiyovu Sports yitegura ‘kurongora’ ikipe yabo bo bavuga ko batangiye ikiriyo biteguye kuyishyingura.

Aba barimo Nkundamace, Wanyanza, Malayika n’abandi; babitangarije mu mashusho bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bafite igisa n’isanduku itwikiriwe n’igitambaro cy’amabara y’icyatsi n’umweru (Kiyovu Sports yambara), bakavuga ko bari mu cyunamo cy’umuvandimwe wabo wabavuyemo bitegura gushyingura.

Kugeza ubu itike ya make yo kwinjira kuri uriya mukino ni Frw 5,000; mu gihe iya menshi mu myanya y’icyubahiro ari Frw 50,000.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Murahoneza mubyukurinjye sinkundumupira cyane usibye gufana ikipe yigihugu arko ibyobintu Reyon Sport yakoze sibyiza simifanire Arinjye ferwafa nabahana ark inabahane buriya barangije kwica namwesimwakabishyize mwitangazamakuru ahubwa mwakabyamaganye vubanabwangu isanduku nkiriya iriho umusaraba ufite ibyisobanuye rero babihanirwe ababishyizeho.murakoze arko 1992-1993 sukobyatangiye 1994 bakabisoza njyesimbishyigikiye nukuri

  2. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Murahoneza mubyukurinjye sinkundumupira cyane usibye gufana ikipe yigihugu arko ibyobintu Reyon Sport yakoze sibyiza simifanire Arinjye ferwafa nabahana ark inabahane buriya barangije kwica namwesimwakabishyize mwitangazamakuru ahubwa mwakabyamaganye vubanabwangu isanduku nkiriya iriho umusaraba ufite ibyisobanuye rero babihanirwe ababishyizeho.murakoze arko 1992-1993 sukobyatangiye 1994 bakabisoza njyesimbishyigikiye nukuri

  3. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Murahoneza mubyukurinjye sinkundumupira cyane usibye gufana ikipe yigihugu arko ibyobintu Reyon Sport yakoze sibyiza simifanire Arinjye ferwafa nabahana ark inabahane buriya barangije kwica namwesimwakabishyize mwitangazamakuru ahubwa mwakabyamaganye vubanabwangu isanduku nkiriya iriho umusaraba ufite ibyisobanuye rero babihanirwe ababishyizeho.murakoze arko 1992-1993 sukobyatangiye 1994 bakabisoza njyesimbishyigikiye nukuri

  4. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Murahoneza mubyukurinjye sinkundumupira cyane usibye gufana ikipe yigihugu arko ibyobintu Reyon Sport yakoze sibyiza simifanire Arinjye ferwafa nabahana ark inabahane buriya barangije kwica namwesimwakabishyize mwitangazamakuru ahubwa mwakabyamaganye vubanabwangu isanduku nkiriya iriho umusaraba ufite ibyisobanuye rero babihanirwe ababishyizeho.murakoze arko 1992-1993 sukobyatangiye 1994 bakabisoza njyesimbishyigikiye nukuri

  5. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    chakiyovu ntagidutsindapeturi anibiten irakomezamukanyasakuminebyiri

  6. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    chakiyovu ntagidutsindapeturi anibiten irakomezamukanyasakuminebyiri

  7. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    kiyovu iragowe ni3:0 twimanukira

  8. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    kiyovu iragowe ni3:0 twimanukira

  9. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Tyo re!!!
    Njye nabanje kugira ngo ni umunyamakuru wibeshye yandika gushyingura ashaka kwandika gushyigura( gukura mubyimbo),naho ni ugushyingura kko ndabona isandugu iriho umusaraba? Umuntu wese uri impande y’iriya sandugu akurikiranwe ndetse n’ubuyobozi niba bwarabigizemo uruhare rugomba kubibazwa.

  10. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Tyo re!!!
    Njye nabanje kugira ngo ni umunyamakuru wibeshye yandika gushyingura ashaka kwandika gushyigura( gukura mubyimbo),naho ni ugushyingura kko ndabona isandugu iriho umusaraba? Umuntu wese uri impande y’iriya sandugu akurikiranwe ndetse n’ubuyobozi niba bwarabigizemo uruhare rugomba kubibazwa.

  11. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Abandi ntibasinzira barara bakora, baragurutsa ibyogajuru ikorana buhanga mubuhinzi nahandi riravuza ububuha naho mwe muririrwa mushyingurana

    Urwishe yanka ruracyayirimo!!!

  12. Rayon Sports barahiriye gushyingura Kiyovu Sports imaze imikino 4 yikurikiranya ibariza
    Abandi ntibasinzira barara bakora, baragurutsa ibyogajuru ikorana buhanga mubuhinzi nahandi riravuza ububuha naho mwe muririrwa mushyingurana

    Urwishe yanka ruracyayirimo!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *