50324157_1965327310253815_9024938255652487168_n.jpg

Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi w’iyerekwa ryinshi ku iterambere ry’igihugu kuva Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi muri DRC, bivugwa ko ari umukozi w’Imana uzwi muri iki gihugu, Révérend Pasteur Roland Dalo aratangaza ko yabonye mu iyerekwa rye gahunda yo kwivugana umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, yishwe na bagenzi be bo muri Afurika .

Pasiteri Roland Dalo ni umushumba w’itorero Centre Missionnaire Philadelphie, kandi Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango we basengera muri iri torero ndetse niryo ryamusengeye agitangira imirimo ye.

Ati: “Abaperezida bane bo muri Afurika, barimo batatu bo mu bihugu duturanye, barimo gutegura kwivugana Perezida Félix Tshisekedi. Barashaka kubikora nk’uko babigiriye Mzée Désiré Kabila wahoze ari perezida wishwe ari mu mirimo “.

Pasiteri Roland Dalo yakomeje avuga ko Umukuru w’igihugu cya Congo ari umwana w’Imana watangajwe, agaragaza ko umugambi wamaze gupfa. Yihanangirije kandi abo avuga ko bari gutegura uwo mugambi ko uzabahindukirana nibaramuka bawukomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Iri hishurirwa rije nyuma y’iminsi mike Félix Tshisekedi agejeje ijambo ku gihugu ku ya 3 Ugushyingo 2022 agasaba urubyiruko kwiyunga ku ngabo z’igihugu bagafatanya kurwanya umwanzi bahanganye nawe mu burasirazuba bw’igihugu, avuga umutwe wa M23 ashimangira ko ufashwa n’u Rwanda nubwo rudahwema kubihakana.

Uyu mutwe ukaba umaze amezi ane ugenzura Umujyi wa Bunagana ndetse mu minsi ishize ukaba warafashe n’ibindi bice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru n’umujyi wa Kiwanja mbere y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru utangiye kugabwaho ibitero bikomeye n’indege z’indwanyi FARDC yinjije mu rugamba vuba.

50324157_1965327310253815_9024938255652487168_n.jpg

Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ubwo hizihizwaga imyaka 60 ishize RDC ibonye ubwigenge na nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Tshisekedi, uyu mupasiteri n’ubundi yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta byishimo izagira ku butegetsi bwe n’iyo yabasha kuyobora manda ebyiri.

Akomeza agira ati ” Kuri uyu munsi w’imyaka 60 y’ubwigenge, nibwira ko ibihe byiza bizatangirana n’uzaza nyuma ya perezida uriho ….”

Yongeyeho ko mu 2028 ari bwo Abanyekongo bazatangira kubona ibyo Imana izatangira gukorera Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    arikowe imana yararenganye urumwana wasatani ntushakibyiza ushakibibi uzahanwa nimana wowe usengiki gateranyanawe pasiter kumunsi wurubana muzabazwa byinc

  2. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    arikowe imana yararenganye urumwana wasatani ntushakibyiza ushakibibi uzahanwa nimana wowe usengiki gateranyanawe pasiter kumunsi wurubana muzabazwa byinc

  3. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    MUSENGEKUKO IMANA ITAHABAYE BYOSE BYAHINDUKA AMARASO.

  4. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    MUSENGEKUKO IMANA ITAHABAYE BYOSE BYAHINDUKA AMARASO.

  5. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    Nugusenga akomeje akiyeza, kdi niba ibyo Paster avuga aribyo Koko, napfe kigabo areke intambara yumvikane nabamurwanya atange ingoma

  6. Abaperezida bane bo muri Afurika barimo gutegura kwivugana Perezida Tshisekedi – Pasiteri Roland Dalo
    Nugusenga akomeje akiyeza, kdi niba ibyo Paster avuga aribyo Koko, napfe kigabo areke intambara yumvikane nabamurwanya atange ingoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *