Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bishwe bahiritswe ku butegetsi mu myaka ishize

Sangiza iyi nkuru

Kuri ubu hirya no hino ku Isi ntihakibarwa abakuru b’ibihugu cyangwa abandi bayobozi bakuru bicirwa mu mirimo, ariko muri Afurika uvuze ko bisa nk’ibimaze kuba umuco w’uko abakuru b’ibihugu cyangwa abayobozi bakuru b’ibihugu bicirwa ku butegetsi ntiwaba uhabanye cyane n’ukuri. Reka turebere hamwe abakuru b’ibihugu 11 bishwe bari mu mirimo yabo mu myaka 30 ishize.

Thomas Sankara (1987)

sankara

Thomas Sankara yitabye Imana ku myaka 37 y’amavuko kuwa 15 Ukwakira 1987. Ni umugabo utazibagirana muri politiki mpinduramatwara nyafurika. Urupfu rwe rwashyizwe mu bikorwa n’umukomando mu ngabo z’igihugu bituma uwahoze ari inshuti ye magara, Blaise Compaore ajya ku butegetsi. Thomas Sankara azwiho kuba ari we wahinduye izina rya Haute Volta igihugu cye cyitwaga akacyita, Burkina Faso, bishatse kuvuga ugenekereje, Igihugu cy’Abagabo b’inyangamugayo, yayoboye imyaka 3 yonyine kuva kuwa 04 Kanama 1984 kugeza yishwe.

Ahmed Abdallah (1989)

3237881319_1_3_vdfl8scv

Kimwe n’abandi banyapolitiki bishwe, urupfu rwa Ahmed Abdallah wahoze ari perezida wa Comores na n’ubu ntirurasobanuka, aho bivugwa ko yaba yarishwe n’abacanshuro. Nyuma y’urupfu rwe, umuryango we ngo wahawe umurage wavugishije abantu muri iki gihugu cyamunzwe na ruswa. Umucanshuro w’Umufaransa, Bob Denard wagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi ahantu henshi hirya no hino muri Afurika, yacyetsweho kuba ari we wateguye iyicwa rya Ahmed Abdallah ariko ntihagira igikorwa na kimwe cyo kumukurikirana mu butabera kiba, akaba yarabisohotsemo ari umwere nk’urubura nk’uko Afrizap.com dukesha iyi nkuru ivuga.

Samuel-Kanyon Doe (1992)

secretary_of_defense_caspar_w-_weinberger_-_samuel_k-_doe

Niwe munyagihugu wa mbere wabaye perezida wa Liberia, ariko akaba yaragiye asimbuka kumuhirika ku butegetsi inshuro nyinshi kugeza ubwo yicwaga mu buryo bubi akorewe iyicarubozo nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba za Prince Yormie Johnson wamurwanyaga. Ku mashusho yasakaye ahantu hafi ya hose muri Afurika, hagaragaramo Prince Johnson ari kunywa inzoga, ku ruhande Samuel Doe bamuca ugutwi. Nyuma, umurambo wa Doe wazengurukijwe mu mihanda y’i Monrovia mu murwa mukuru wambaye ubusa bibabaza abatari bacye mu Muryango Mpuzamahanga.

Mohamed Boudiaf (1992)

le_jeun_mohamed_boudiaf

Ngo biragoye ko wavuga izina ry’uyu munyapolitiki wo muri Algeria ngo wibagirwe ukuntu yishwe. Uyu mugabo wayoboye Algeria kuva kuwa 16 Mutarama 1992, yaje kwicwa nyuma y’amezi 5 gusa agiye ku butegetsi ubwo yari mu nama yaberaga ahitwa Annaba, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Muri iyo nama, umusirikare w’ipeti rya Sous Lieutenant wo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, yafashe grenade ayijugunya ahantu arimo kujijisha, arangije arasa perezida Mohamed Boudiaf amwegereye. Nubwo mu gukurikirana hashyizwe mu majwi abajenerali mu ngabo z’igihugu baba bari inyuma y’uyu mugambi, na n’ubu ntiharamenyekana impamvu yaba yaratumye perezida Boudiaf yicwa.

Ndadaye Melchior (1993)

8884cb42158262e673167def6c5c75ee

Ndadaye niwe perezida wa mbere w’u Burundi watowe binyuze muri demokarasi, akaba yarishwe kuwa 21 Ukwakira 1993 mu ijoro ryaguyemo n’abandi banyapolitiki batari bacye. Kuva ubwo mu gihugu havutse ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko abantu batari bacye bahasiga ubuzima. Mu bantu bavuzweho kuba inyuma y’umugambi wo guhitana Ndadaye harimo ku ikubitiro nyakwigendera Col. Jean Bikomagu ndetse na Pierre Buyoya, wari umaze gutsindwa amatora.

Ntaryamira Cyprien (1994)

ntaryamira-1

Cyprien Ntaryamira yiciwe rimwe n’uwari perezida w’u Rwanda bari kumwe mu ndege baturuka I Arusha muri Tanzania kuwa 06 Mata 1994. Uyu yabashije kuyobora u Burundi amezi 2 gusa kugeza ubwo yapfaga. Niwe muperezida wa kabiri w’Umuhutu wari ugiye ku butegetsi kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1962, nyuma ya Melchior Ndadaye nawe wishwe ari ku butegetsi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Habyarimana Juvenal (1994)

juvenal_habyarimana_andrews_air_force_base_maryland_usa_-_1980

Habyarimana Juvenal wabaye perezida wa gatatu w’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge, yapfuye kuwa 06 Mata 1994, itariki idashobora kuzibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko ari bwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahise itangira nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana avuye mu mishyikirano I Arusha muri Tanzania ari kumwe n’uwari perezida w’u Burundi, Ntaryamira Cyprien.

Ibrahim Bare Mainasara (1999)

000_apw2001011059386

Ni mu ihirika ry’ubutegetsi ryo kuwa 09 Mata 1999 perezida Ibrahim Bare Mainasara yaviriye ku buyobozi bwa Niger ndetse akicwa bikozwe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda bayobowe n’umukuru wabo Daouda Malam Wanke wahise amusimbura. Col. Ibrahim Mainasara nawe wari umusirikare, yayoboye Niger kuva kuwa 07 Kanama 1996 kugeza kuwa 09 Mata 1999.

Laurent Desire Kabila (2001)

FILE--President Laruent Kabila surveys the room prior to several hours of talks with the United States Ambassador to the United Nations, Bill Richardson, in the southern Congolese town of Lubumbashi, on June 7, 1997. Belgian Foreign Ministry officials said late Tuesday, Jan. 16, 2001 that Kabila had died in an attempted coup, though that could not be confirmed. A member of Kabila's security entourage said on condition of anonymity that a bodyguard had shot the president in the back and right leg. Kabila was alive and was being treated by doctors, he said without elaborating. (AP Photo/Adil Bradlow)

Hari kuwa 16 Mutarama 2001, ubwo Laurent Desire Kabila, wari perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yarasirwaga mu biro bye ku mpamvu na n’ubu zitarasobanuka neza. Havuzwe ko yishwe n’umwe mu bari bashinzwe kumurinda witwa Rashidi Mizele, nawe akaba yaraje kwicwa nyuma gato, mu gihe uwo bari bafatanyije muri uyu mugambi wari uparitse imodoka hanze y’ingoro y’umukuru w’igihugu amutegereje yabashije gucika.

Joao Bernardo Vieira (2009)

4519290_859a5d9bd0_m

Uyu wahoze ari perezida wa Guinea Bissau nawe yishwe n’abakomando bitwaje ibirwanisho bamusanze iwe mu rugo kuwa 02 Werurwe 2009 nyuma yo kugerageza kumutera bombe ntihagire icyo aba. Urupfu rwe rero rwaje kwigambwa n’abasirikare bakuru b’igihugu, ariko nyuma bivugwa ko abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia baba baragize uruhare mu iyicwa rye.

Mouammar Kadhafi (2011)

f9d334314f79b5d0ab15704c01bb5d88

Nyuma y’imyaka 6 ishize, abantu ntibaribagirwa imyivumbagatanyo y’abaturage yabaye mu bihugu by’Abarabu biherereye mu majyaruguru ya Afurika. Iyi myivumbagatanyo ikaba yaranageze muri Libya ndetse igasiga itwaye ubuzima bwa Col Mouammar Kadhafi wari uyoboye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 42 yose. Nyuma yo guhangana bikomeye n’inyeshyamba zamushakaga ari muzima cyangwa yapfuye, Kadhafi yaje guhunga umurwa mukuru, Tripoli, muri Kanama 2011, ariko kera kabaye aza gufatirwa mu nkengero z’umujyi wa Syrte kuwa 20 Ukwakira 2011 aricwa mu buryo bubabaje nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku isi.

Mu gusoza iyi nkuru ntawabura kuvuga ko aba bakuru b’ibihugu bicwa kenshi ntihagire inkurikizi ziba, bitewe n’uko kenshi usanga aba baba banashinjwa ibindi byaha byo guhemukira rubanda cyangwa ugasanga ababishe nibo babasimbuye ku butegetsi bityo gukurikirana iby’urupfu rwabo ntibihabwe agaciro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *