Imbuto zaboze, gutinda kw’Ifumbire : Ingaruka za ba Agronomes batita ku kazi kabo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda , Ingabire Marie Immaculée asanga kuba hari abahinzi batinda kubona ifumbire abandi ugasanga bahabwa imbuto zaboze cyangwa zitajyanye n’ubutaka biterwa no kuba ba Agronomes baba bahugiye muri Ruswa.
Ingabire avuga ko usanga ba Agronomes bibereye muri ruswa yo gusarura amashyamba,kubaka mu kajagari abandi ugasanga amaso bayahanze ifumbire kuko harimo akantu aho kurebera abaturage begerenya ubutaka no kureba uburyo babagezaho imbuto.
Ubwo yari mu kiganiro’Isesenguramakuru’cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017,Ingabire yavuze bitumvikana uburyo umuntu ukora muri ubu buryo amara imyaka itanu akiri mu kazi.
Ruswa ivugwa kuri ba Agronomes ikaba yaragarutsweho na Minisitiri w’Intebe ,Anastase Murekezi ubwo yasozaga itorero ryamaze icyumweru mu karere ka Huye ryahuje abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi barenga 1 000 b’ahatandukanye mu gihugu, aho yihanangirije ba agronomes na ba veterineri n’abandi barya ruswa mu bikorwa byagenewe abaturage ngo bibateze imbere. Abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi kandi yavuze ko hari ubwo aba babishinzwe basinyira abari bagenewe nk’inka cyangwa ifumbire bahinduye imikono kugira ngo bigaragare ko ari undi muntu wasinye ko yakiriye ikintu runaka kandi ntacyo yafashe.
Ati « numvise ko hari n’abasinya, bagatera ibikumwe barangiza bakanasinyisha amano mu rwego rwo kuyobya uburari »
Ikibazo cya ruswa ntikiri kuri ba Agronome gusa kuko n’Umuyobozi w’Urugaga rwa va veterineri mu Rwanda ,Dr.Rusanganwa Jean Bosco yavuze ko ba vetenineri bigize abanyabiro ndetse ngo iyo umuturage abahamagaye wenda inka yahezemo umuziha bamugeraho batinze ndetse bakamwaka ruswa yiswe’Akanozangendo’ngo rimwe na rimwe inka igapfa.
Kwihutisha gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ku gihe ifumbire ndetse n’imbuto kugira ngo zibafashe kongera umusaruro akaba ari umwe mu myanzuro 4 y’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu 2016 itarashyizwe mu bikorwa.
Ubushakashatsi bwa RGB ku miyoborere (Scorecard 2016) bukaba bwaragaragaje ko serivisi zihabwa abahinzi arizo ziri ku mwanya wa nyuma mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *