Aba basore bahanishijwe ibihano birimo gukoropa imisarani

Urukiko rwahanishije abasore babiri gukoropa imisarani iminsi 30

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa Kano muri Nigeria rwahanishije abasore babiri ibihano birimo gukoropa imisarani mu gihe cy’iminsi 30, rubaziza guharabika Guverineri Abdullahi Umar Ganduje rwifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok.

Mu mwaka w’2018 ni bwo aba basore: Mubarak Isah Mohammad w’imyaka 26 y’amavuko na Nazifi Muhammad Bala w’imyaka 23 bashyize iyi videwo y’urwenya kuri uru rubuga, bagaragaza uwo bise Guverineri Ganduje yakira amadolari menshi, byavuzwe ko ari ruswa, gusa uyu muyobozi we yavuze ko atari we.

Nyuma y’imyaka ine, iyi videwo yongeye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aba basore batabwa muri yombi, bakaba baramaze impera z’icyumweru gishize zose bafungiwe muri kasho ya Polisi, bakurikiranweho icyaha cyo guharabika uyu muyobozi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, baburanishirijwe mu rukiko rwa Kano ndetse bahamwa ibyaha bibiri birimo guharabika no guteza imvururu muri rubanda, nk’uko Umuvugizi warwo, Baba Jibo Ibrahim yabitangarije CNN.

Urukiko rumaze kubahamya ibi byaha, rwabahanishije gukubitirwa inkoni 20 mu ruhame, gutanga ihazabu y’amaNaira ibihumbi 10, gusukura inyubako zarwo no gukoropa imisarani yarwo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko Baba Ibrahim yakomeje abisobanura.

Aba basore bahawe ibihano bishingiye ku itegeko rya Sharia ryifashishwa mu guhana abahamwa ibyaha muri Leta ya Kano yiganjemo abayoboke benshi b’idini rya Isilamu.

Aba basore bahanishijwe ibihano birimo gukoropa imisarani
Aba basore bahanishijwe ibihano birimo gukoropa imisarani

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *