Mushikiwabo yatumiye Perezida Zelensky na Minisitiri Kuleba mu nama ya OIF izabera muri Tunisia

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie) watumiye Perezida Volodymyr Zelensky na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, mu nama y’uyu muryango itegerejwe kuwa 19 kugeza kuwa 20 Ugushyingo i Djerba muri Tunisia .

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yamushyikirije ubwo butumire ubwo yagiranaga ikiganiro n’intumwa idasanzwe ya Ukraine mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Maxime Subha.

« Umudipolomate wa Ukraine yatanze indamukanyo ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba anashimira Mushikiwabo kubw’ubutumire,” ibi ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nk’uko bitangazwa n’urubuga rwo muri Ukraine rwandika mu Gifaransa, ukrinform.fr.

Iyi nama ya 18 ya OIF izaberaa I Djerb guhera ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2022, ni inama izasobanura icyerekezo cya La Francophonie mu rwego rw’imyaka icumi y’ingamba hagamijwe kumenya uruhare rwayo ku Isi. Ifatirwamo icyemezo icyo ari cyo cyose isanga gikenewe mu kunoza imikorere y’umuryango no kuwugeza ku ntego zawo.

Muri iyi nama kandi hazongera kuba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango, aho Mushikiwabo usanzweho ari nawe mukandida rukumbi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *