Imiryango y’abarimo Umunyarwandakazi baguye mu mpanuka y’indege yo muri Tanzania yemerewe indishyi y’arenga Frw miliyari 170

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yamaze gutegura angana na $ miliyoni 170 (arenga Frw miliyari 170), nk’indishyi zo guha imiryango y’abantu 19 baheruka kugwa mu mpanuka y’indege yahanutse ikagwa mu kiyaga cya Victoria.

Ku Cyumweru gishize ni bwo iyo ndege itwara abagenzi ya Sosiyete ya Precision Air yakoze impanuka ivuye i Dar es Salaam, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba.

Abantu 19 barimo n’Umunyarwandakazi ni bo baguye muri iriya mpanuka, na ho abandi 24 bashobora kuyirokoka.

Komiseri ushinzwe ubwishingizi mu Kigo cya Tanzania gishinzwe Ubwishingizi (TIRA), Baghayo Saqware, yabwiye abagize inteko Ishinga Amategeko muri kiriya gihugu ko hamaze gutegurwa $ miliyoni 170 zo kuriha abaguye muri iriya mpanuka; bijyanye no kuba Precision Air iri mu bwishingizi.

Yakomeje agira ati: “Abazize impanuka y’iyi ndege bazarihwa vuba bishoboka kubera ko impanuka z’indege akenshi zidakunze kutavugwaho rumwe.”

Biteganyijwe ko ariya mafaranga agomba gutangwa ubwo iperereza ku cyateye iriya mpanuka rizaba ryamaze kurangira.

Byitezwe ko raporo y’iperereza ry’ibanze igomba kujya hanze mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko biheruka gutangazwa n’ubuyobozi bw’ibibuga by’indege byo muri Tanzania, gusa iperereza rya nyuma ryo bivugwa ko rizatwara igihe kirekire kuko rigomba gukorwa n’inzobere mpuzamahanga, zirimo n’izikora indege z’Abafaransa.

Khamis Suleiman usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi muri Tanzania, yasobanuye ko abagize umuryango wa buri muntu wese waguye muri iriya mpanuka bagomba guhabwa indishyi y’angana na $129,000 (arenga Frw miliyoni 129).

Yavuze ko cyakora cyo aya mafaranga agenwa n’amasezerano y’i Warsaw muri Pologne ashobora kwiyongera mu gihe bene wabo b’abaguye muri iriya mpanuka bahitamo kugana inkiko, bakagaragaza ko indishyi bahawe ntaho zihuriye n’ibyo bahombye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *