Umunyemari wo mu gihugu cya Uganda, Hamis Kiggundu, yajyanye mu rukiko Umwami wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi, amushinja kwigarurira ubutaka bwe buherereye ahitwa Kigo .
Kiggundu uzwi cyane nka Ham, ararega umwami ndetse na Minisiteri y’ubutaka, imyubakire n’iterambere ry’imijyi mu rubanza mu bujurire rwaregewe mu Rukiko Rukuru rwa Kampala.
Abinyujije ku banyamategeko be bo mu kigo Muwema and Co. Advocates, Ham arashaka ko urukiko ruhindura icyemezo cya komiseri ushinzwe kwandika ubutaka muri minisiteri ishinzwe ubutaka mu nshingano za yo cyo muri Nzeri, cyemeje ko Ham ari mu butaka bw’Ubwami bwa Buganda muri Kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu mwanzuro we, Komiseri Baker Mugaino yategetse iseswa ry’ibyangombwa by’ibibanza bine Ham yari afite muri ubwo butaka bwa Kabaka.
Mugaino yasobanuye ko komisiyo ayoboye yasanze ibyo byangombwa by’ubutaka byaratanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko tubikesha Chimpreports.
Icyemezo cya Kiggundu cyo kujyana icyo cyemezo mu rukiko no kuzana izina rya Kabaka Mutebi muri iyi dosiye ngo byatunguye bamwe bitewe n’uko yari aherutse gutangaza muri Werurwe ko atagikeneye kurwanira ubwo butaka kandi akiyemeza kutazahangana n’Umwami wa Buganda.
Icyo gihe yagize ati “ Ndi Kiggundu Hamis Kiggundu kandi ndi Umuganda nk’ubwoko. Buganda ni twe kandi turi Buganda.”
Yakomeje agira ati “ Sinshobora kugaragara nshwana na Buganda kubera ubutaka. Nubwo ubu butaka nabuguze, nta nyungu nyibufitemo. Sinshobora kujya mu rukiko kubera ko byakumvikana nk’aho ndi guhangana na Kabaka.”


