Umusore wo mu gihugu cya Kenya yashinjwe ubujura nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo kwiba icyuma bashingaho imbunda ya machine gun yari irinze ikigo cya gisirikare cya Embakasi i Nairobi .
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Ugushyingo, MacDonald Wanjohi yagejejwe imbere y’urukiko rwa Makadara, aho yemeye ko yibye ibikoresho by’igisirikare.
Ku wa Kabiri, itariki ya 8 Ugushyingo, Wanjohi nabwo yari yemeye kandi ko yibye umuryango wa Land Cruiser y’Igisirikare cya Kenya (KDF) nk’uko tubikesha urubuga Kenyans.co.ke.
Ingingo ya 268 yo mu gitabo cy’amategeko ahana muri Kenya ivuga ko umuntu wese wihaye ikintu cy’undi cyangwa ukoresha ikintu cy’undi atabiherewe uburenganzira cyangwa mu buryo kitagenewe gukoreshwamo aba akoze icyaha cy’ubujura.
Ingingo ya 275 yo ikomeza ivuga ko uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 3.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022.


