Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, yuzuza umukino wa gatanu wikurikiranya itazi uko gutsinda uyu mukeba wayo bimera.
Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo, mu gihe yari yabanje guhigana ubutwari.
Nka Rayon Sports baje muri uyu mukino bakubita agatoki ku kandi, intego ari ukwihorera kuri Kiyovu Sports bari bamaze imikino ine yikurikiranya badakuraho amanota atatu.
Ni na ko byari bimeze ku ruhande rw’Abayovu bari barahiriye kongera kubabaza Rayon Sports, ikipe bafata nk’umukeba wabo wa mbere kurusha andi.
Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo Kiyovu Sports ifungure amazamu ibifashijwemo n’Umurundi Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’. Ni ku mupira uyu musore yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ramadan Kabwili yisanga wamaze kugera mu nshundura z’izamu rye.
Rayon yari imaze gutsinda igitego gusa umusifuzi Karangwa Justin wo ku ruhande akemeza ko Musa Esenu yari yaraririye, yahise itangira gushyira igitutu cyinshi kuri Kiyovu Sports kugira ngo ibashe kwishyura igitego yari yatsinze.
Iyi kipe ku munota wa 20 w’umukino yaje gutsinda ikindi gitego biciye kuri Ndekwe FĂ©lix, gusa nanone Karangwa aza kwemeza ko Paul Were yari yabanje kurarira.
Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis ni na ko yacishagamo ikarema uburyo bwinshi bw’ibitego imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, gusa abarimo Musa Esenu, Ngendahimana Eric na Paul Were bakananirwa kububyaza umusaruro.
Kiyovu Sports ku rundi ruhande ni na ko yacishagamo ikarema uburyo bw’ibitego ahanini biciye kuri Benefata Janvier, Bizimana Amissi na Bienvenu Mugenzi.
Iyi kipe yo ku Mumena yongeye gucecekesha abafana ba Rayon Sports biciye kuri Bienvenu Mugenzi, ku gitego yatsinze ku munota wa 40 w’umukino.
Umutoza Haringingo mu gice cya kabiri cy’umukino yakoze impinduka zitandukanye zasize abarimo LĂ©andre Willy Onana, Nishimwe Blaise na Moussa Camara binjiye mu kibuga basimbura; abarimo Paul Were, Moussa Esenu, Ndekwe FĂ©lix na Mugisha François ‘Master’ babaha umwanya.
Mu minota 20 ya mbere y’igice cya kabiri Rayon Sports yabonye uburyo bw’ibitego biciye kuri Iraguha Hadji, Ngendahimana Eric, Onana na Camara, gusa inshuro nyinshi umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akomeza kubyitwaramo neza.
Impozamarira ku ruhande rwa Rayon Sports yatsinzwe kuri Penaliti na Onana mu minota ya nyuma y’umukino, nyuma y’uko myugariro Felicien wa Kiyovu Sports yari amaze guhirika mu rubuga rw’amahina Hadji wa Rayon Sports.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports yambura Rayon Sports umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20, ikaba iyirusha amanota abiri.
Kiyovu Sports kandi uretse kuba yujuje umukino wa gatanu wikurikiranya idatsindwa na Rayon Sports, yabaye ikipe ya mbere ishoboye kuyitsinda kuva shampiyona y’uyu mwaka itangiye.

4 Responses
Kiyovu Sports yasubiriye Rayon Sports, iyambura umwanya wa mbere muri shampiyona
Muri make Kiyovu Sports yinjiye mu mateka ko yirukanye Sadate mu mupira w’amaguru uhereye ku byo yivugiye?
Birashoboka se ko équipe yirukana umuntu utayibarizwamo!!
Azisubireho n’Imana yisubiyeho ntiyaba ikirimburiye ubwoko bwayo mu butayu.

Sadate uri umuntu wumugabo.kdi abatari bake turagushuigikiye cne! Abagutera imijugujugu nabayiguteye kuva ukiyobora Gikundiro, nabatazi amateka ya football yiwacu, nabandi nayo nkuko ubivuga, ntampamvu nimwe yo kwibana muri Gikundiro waharaniye iterambere ryayo, ngo niko kiyovu yayitsinze. Yayitsinze se utwara igikombe, yagitwaye se yasohokeye igihugu,yasohotse se yarenze amajonjora!!! Yarenze se Mvukiyehe areka kuyigereranya na WC yo mucyaro.
ubuzima tubamo ni amasomo yacu ya burimunsi!! Nizereko abantu bongeye kukwigisha no gutuma ubasobanukirwa kurushaho.
Komeza utere Gikundiro ingabo mu bitugu, nubwo itatsinze ariko njye ndeba urutonde ngaruka kwezi tea Fifa na Cafu nirwo mpa agaciro. Ibindi ,0